Gicumbi: Inka yakubitswe n'Inkuba irapfa,nyirayo aragagara.
Gicumbi: Inka yakubitswe n'Inkuba irapfa,nyirayo aragagara.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Tariki ya 05 Gashyantare 2024, mu Mudugudu wa Nyakabungo, Akagari ka Bugomba, Umurenge wa Kaniga, Akarere ka Gicumbi, nibwo haguye imvura nyinshi inkuba ikubita umugore uri mu kigero cy’imyaka 40 ariko Imana ikinga akaboko ntiyapfa ndetse ikubita n’inka yari iri mu kiraro cye yo ihita ipfa.
Bamwe mu baturanyi b’urugo byabayemo babwiye Itangazamakuru ko inkuba yukubise umuturage ubwo yari mu gikoni ahita agagara umubiri wose (Paralysé) ariko ntiyahasiga ubuzima kuko bahise bamujyana kwa muganga.
Undi wavuganye n’itangazamakuru yagize ati: “Uyu mudamu yari ari mu gikoni, inka iri mu kiraro, hagwaga imvura nyinshi irimo n’inkuba rero ikimara kumukibita yahise ikubita n’Inka mu kiraro ariko yo yahise ipfa ako kanya naho we aragagara.”





