Gitega: Umugabo yahize kwica Umunyamakuru nyuma yo kumuvumbuye ari mu bucuruzi bw’Ibikwangari
Gitega: Umugabo yahize kwica Umunyamakuru nyuma yo kumuvumbuye ari mu bucuruzi bw’Ibikwangari
Umuturage ucuruza inzoga zitemewe mu Kagari ka Kigarama mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali yahize kuzica umunyamukaru nyuma y’uko amugwirye gitumo ari kugurisha inzoga zitemewe bakunze kwita ibikwangari.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nzeri 2025, nibwo uyu mugabo ucuruza inzoga zitemewe witwa Raju uzi ku kabyiriniro ka Kazungu yigambiye mu ruhame abwira umunyamakuru wa UKWELITIMES dukesha iyi nkuru, wari umusanze ari kugurisha inzoga z’ibikwangari ko nasohora iyo nkuru azahita amwica.
Ibi uyu mugabo ucuruza inzoga zitemewe, yabivuze ubwo abaturage bahururaga nyuma y’aho uwo munyamakuru amubarije impamvu acuruza inzoga zitemewe kandi azi neza ko zigira ingaruka ku baturarwanda.
Uyu mugabo Raju yagize ati “ Aha niho ubonye hafunguye gusa harimo kugurisha inzagwa cyangwa muba mwabuze ikindi mukora?umva ngo wahamagaye abayobozi urabibabaza? Hamagara ntihagira ufunga hano nakubone ishusho yawe ndayizi nzakwihigira mpite nkwica.”
Yakomje agira ati “Ubundi se aho unyuze muri iyi gitega ni njye ubonye ndi gucuruza izi nzoga gusa cyangwa mfunguye aya masaha? Ahubwo nta n’ubwo uri buncike wowe reka abo bayobozi baze noneho bahafungire rimwe n’ubundi bampamagaye bambwira ngo kuki nongeye kubateza itangazamakuru.”
Yakomeje abwira uwo munyamakuru ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigarama acururizamo ibikwangari nibamwirukana azahura n’urwo gusenya.
Mu minsi ishize Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigaramo gaherereye muri uyu murenge wa Gitega, we yavuze ko aha hantu hacurizwa ibikwangari bari barahafunze.
Ati “Ndi mu kiruhuko, ariko twari twarahafunze ariko tugiye kubikurikirana.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitega bwo bwatangarije, UKWELITIMES dukesha iyi nkuru, ko nabwo bugiye gukurikirana iki kibazo ndetse bunakora umukwabo utunguranye muri aka kazu k’amabati gacururizwamo inzoga zitandukanye zitemewe zirimo n’izitwa ibigwangari.





