Gitifu umaze amezi 7 afunzwe urukiko rwamugize umwere
Gitifu umaze amezi 7 afunzwe urukiko rwamugize umwere
Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwemeje ko Gitifu Nteziyaremye Germain wayoboraga Umurenge wa Rongi afungurwa.
Isomwa ry’iki cyemezo ryabereye mu cyumba cy’iburanisha ku murogoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki 10/09/2025.
Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwavuze ko rumaze gusuzuma ikirego cy’Ubushinjacyaha gishinja Gitifu Nteziyaremye gusaba no kwakira indonke, ingana na 150,000Frws rugasuzuma n’ibimenyetso by’abatangabuhamya, aho bashinjaga uyu Nteziyaremye Germain ko yakiriye iyo ndonke kugira ngo abafungurize umuntu wabo witwa Nyandwi Charles.
Nteziyaremye akaburana ahakana ko nta mafaranga yakiriye, ko ayo abo baturage bita ko ari ruswa bayahaye Ngali kuko yari amande kubera ko bari bakurikiranyweho gutema ishyamba rya Leta, kandi ko ayo mafaranga yatanzwe.
Rumaze gusuzuma no gukora igenzura muri MTN, ndetse n’ibisobanuro uregwa atanga rwemeje ko ibisobanuro Ubushinjacyaha butanga bidahagije.
Rwemeje ko icyaha bumushinja nta shingiro gifite.
Rwemeje ko Gitifu Nteziyaremye Germain n’Umukozi wa RIB witwa Gatesi Francine badahamwa n’icyaha cyo gusaba no kwakira indonke.
Rwategetse ko Nteziyaremye Germain afungurwa urubanza rukimara gusomwa, runategeka ko Gatesi Francine Umukozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha waregwa icyaha cy’ubutatanyacyaha cyo gusaba no kwakira indonke, gikozwe n’ufata ibyemezo mu Nzego z’Ubutabera adahamwa na cyo.
Rutegeka ko asubizwa telefoni ye yo mu bwoko bwa Smart yari yafatiriwe.
Gitifu Nteziyaremye Germain na Gatesi Francine batawe muri yombi taliki 27/02/2025 nyuma Gatesi aza kurekurwa by’agateganyo.





