Goma: Abajura kabuhariwe mu kwiba bateye umujyi bitwaje intwaro karabutaka biba amamiliyoni y’amafaranga basiga abaturage bari kurira ayo kwarika

Aug 8, 2024 - 05:30
 0
Goma: Abajura kabuhariwe mu kwiba bateye umujyi bitwaje intwaro karabutaka biba amamiliyoni y’amafaranga basiga abaturage bari kurira ayo kwarika

Goma: Abajura kabuhariwe mu kwiba bateye umujyi bitwaje intwaro karabutaka biba amamiliyoni y’amafaranga basiga abaturage bari kurira ayo kwarika

Aug 8, 2024 - 05:30

Amabandi yitwaje intwaro atamenyekanye yasahuye amazu arenga 15 kuva ku wa Mbere taliki 5 kugeza ku wa kabiri muri komini ya Karisimbi, mu mujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru.

Nk’uko sosiyete sivile yo mu mijyi ya Goma ibitangaza, ibyo bitero byabaye kuva mu gicuku kugeza saa cyenda za mu gitondo.

Amakuru avuga ko uturere twibasiwe n’ubu bujura cyane ari uduce twa Ndosho, Kasika, Mabanga-sud, Majengo na Bujovu, ku nkengero z’ikibuga cy’indege cya Goma.Ayo mabandi yatwaye amamiliyoni y’amafaranga menshi, terefone na televiziyo n’ibindi bikoresho by’agaciro.

Perezida w’imiryango itegamiye kuri leta ihuza imijyi ya Goma, Marrion Ngavho, yasabye ko akarere ka 34 ka gisirikare kagira uruhare mu bijyanye no kwiyongera kw’umutekano muri Goma kuko bitabaye ibyo ibintu biri kurushaho kuzamba.

Ati: "Turasaba akarere ka 34 ka gisirikare kumenya gushyira imbaraga nyinshi mu gucunga imitwe yose ya gisirikare iri muri Goma by’umwihariko Wazalendo.

Umujyi wa Goma wari uherutse gushyiraho amabwiriza y’uko nta musirikare cyangwa Wazalendo uzongera kuzenguruka mu mujyi wa yambaye imyenda y’azi ndetse yitwaje imbunda. Ibi rero ngo bisa n’ibitarubahirijwe kuko hari abakigaragara bitwaje izo ntwaro.

Wazalendo ikunze gushyirwa mu majwi ko ariyo igira uruhare mu bujura bukunze gukorwa muri uyu mujyi. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06