Musanze: Ntawe ukorora ngo acire kubera umutwe wiyise Pabulike washinze imizi muri Kinigi
Musanze: Ntawe ukorora ngo acire kubera umutwe wiyise Pabulike washinze imizi muri Kinigi
Mu karere ka Musanze, mu murenge wa Kinigi, akagali ka Bisoke, ishyamba si ryeru namba biturutse ku gatsiko k’insoresore zikomeje kuyogoza tumwe mu duce tugize uwo murenge.
Ni insoresore ziyise aba pabulike, aho zitega abaturage zikabambura utwabo naho abakora ibikorwa by’ubucuruzi bakabafungisha mu masaha ya kare bababwira ko bashinzwe umutekano.
Aba baturage bavuga ko utwana duto twarananiranye ngo nitwo usanga twiganje muri izo nsorere aho usanga baba barataye ishuri bakisanga babayeho nk’inyeshyamba. Ikindi kandi ngo usanga badatinya no gukubita abayobozi mu nzego z’ibanze.
Abahuye n’iki kibazo cyane, ni ababarizwa muri santere ya Susa aho usanga bamwe bikoreye inguma bavuga ko batewe n’abo bagizi ba nabi. Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru, bavuga ko umuntu uhuye n’ako gatsiko ntaba yizeye kugera iyo ajya afite ubuzima bwuzuye kuko bitwara nk’abatagira imbabazi.
Umwe mubo bagiriye nabi waganiriye n’itangazamakuru ati: " Ubundi abapabuliki ni umutwe w’ubwambuzi. Banteye icyuma cya mbere, bantera icya kabiri nuko ndangije ndamufata ndamukomeza. Muri abo bandi, umwe araza antera icyuma aha ariko nanga kumurekura."
Undi ati: "Umutwe w’abapanuliki ni abana bagera mu munani! baza kurimanganya bakanadukubita, Mfite umwana wanteye nanjoro ku ibere nuko ngira igisebe! n’umwana wanjye nawe uri muri uwo mutwe."
Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru iravuga ko imaze gufatamo icyenda abandi bakaba bakomeje kubashaka, igasaba abaturage gutagira amakuru ku gihe kugurango n’abandi bafatwe.
SP Jean Bosco MWISEMEZA; Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyaruguru ati"Twarabimenye, twafashemo icyenda, abandi barimo barashakishwa. Iryo zina ntaryo tuzi! Ni abatunzwe agatoki ko bari guhungabanya umutekano."
Uyu mutwe wiyise aba pabulike,uvuzwe mu gihe muri aka karere ka Musanzwe hakunze kuvugwa bene utu dutsiko twihimba amazina tugamije guhungabanya umutekano w’abaturage.
Ni nyuma y’uko kuri uyu wa mbere inzego z’umutekano nabwo muri aka karere zakoze umukwabu w’abiyita abateruzi bayogoje gare ya Musanze maze hafatwamo abagera kuri 50 bajyanwa mu bigo by’inzererezi.







