Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abagore kwitabira amatora y’inzego z’ibanze

Oct 15, 2026 - 21:24
 0
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abagore kwitabira amatora y’inzego z’ibanze

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abagore kwitabira amatora y’inzego z’ibanze

Oct 15, 2026 - 21:24

Ku wa 15 Ukwakira 2026, mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, hibandwa ku ruhare rw’abagore mu nzego zifata ibyemezo Uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’umugore wo mu cyaro mu nzego zifata ibyemezo, umusingi w’impinduka zirambye.”

Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimangiye ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu guteza imbere abagore, hakenewe imbaraga ziyongera kugira ngo abagore benshi bagire uruhare mu nzego zifata ibyemezo, kuko bafite ubushobozi bwo kuyobora no guteza imbere abaturage.

Yashishikarije abagore kwitabira amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe ku wa 24 Ukwakira 2026, bakiyamamaza kandi bagaharanira kuyatsinda, kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati: “Turabizi ko ibyo mutima w’urugo wese agiyemo abikora neza. Ndashishikariza mutima w’urugo kwiyamamariza iyo myanya kandi mukayegukana, tugatora neza abayobozi bazatugeza ku cyerekezo 2050.”

Guverineri yanibukije abaturage ko bagomba guhitamo abayobozi bashingiye ku bitekerezo, ubushobozi n’ubumenyi bafite, aho gutora bashingiye ku marangamutima, ubucuti cyangwa amasano.

Yagaragaje ko ari ngombwa guhitamo abantu bashoboye inshingano bahabwa, cyane cyane izisaba guhuza abaturage, kubagezaho amakuru no kubahugura ku ikoranabuhanga.

Kuradusenge Valerie, umuyobozi w’umuryango Conservation Heritage Turambe, yashimangiye ko abagore bashoboye kuyobora no kugira uruhare mu mpinduka zirambye. Yatanze urugero ku bunararibonye bwe mu buyobozi, avuga ko amaze imyaka isaga 14 ayobora.

Valerie yashimiwe kandi ahabwa igihembo nk’umwe mu bagize uruhare mu guteza imbere umugore wo mu cyaro.

Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, inzego z’umutekano zirimo Polisi n’Ingabo, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ndetse n’imiryango itari iya Leta.

Ibi birori byabaye mu gihe habura iminsi mike ngo mu Rwanda habe amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze, aho abagore bashishikarijwe gukomeza kugira uruhare mu miyoborere no mu gufata ibyemezo bibafitiye akamaro, imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure