Hafashwe abakekwaho gucucura abarema isoko rya Kimironko
Hafashwe abakekwaho gucucura abarema isoko rya Kimironko
Nyuma y’uko abacuruzi n’abahahira mu isoko rya Kimironko bagaragaje ikibazo cy’abajura, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage yataye muri yombi abagera kuri 29.
Mu minsi ibiri, tariki ya 19 na 20 Kanama 2025, hafashwe abibaga abacuruzi n’abakiriya baje guhaha mu isoko.
Bamwe biyitaga abakarani bakiba abakiriya, abandi bagacucura abakorera mu nkengero z’isoko rya Kimironko.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahunzire, yavuze ko abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimironko.
Yagize ati:“Kugira ngo bakurikiranwe, ibikorwa byo gufata abasigaye birakomeje.”
Yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda ishimira abaturage bagaragaje iki kibazo ndetse n’abagize uruhare mu ifatwa ry’abakekwaho ubu bujura.
Ati:” Ikaba inibutsa abaturage gukomeza gutanga amakuru igihe cyose hari aho babonye abantu nk’aba bakora ibikorwa by’ubujura ndetse n’abahungabanya mutekano n’ituze ry’abaturage.”
Polisi kandi yihanangirije abantu bose bafite ingeso y’ubujura, cyane cyane abajya mu masoko cyangwa muri za gare bagamije kwiba, ibibutsa ko inzego z’umutekano ziri maso kandi ziteguye kubafata no kubahana.
Abaturage na bo basabwe kwirinda guha imizigo abantu batazi ngo babatwaze, kuko bamwe muri bo baba ari ibisambo byigize abakarani.
Polisi y’u Rwanda yahumurije abaturage n’abagana amasoko na za gare ko umutekano wabo urinzwe, ibasaba kwirinda abajura no gutanga amakuru ku gihe.





