HUYE: Amafaranga y’ubukode bw’inzu ziri ahegereye kaminuza y’u Rwanda yikubye inshuro zirenze ebyiri
HUYE: Amafaranga y’ubukode bw’inzu ziri ahegereye kaminuza y’u Rwanda yikubye inshuro zirenze ebyiri
Abanyeshuri basanzwe biga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye baravugako bari kugorwa no kwishyura ubukode bw’amazu yo kubamo kuko yabuze ndetse n’aho ari akaba arimo guhenda cyane, hamwe ugasanga n’abamwe mubayafite batari kwemera gukodesha abanyeshuri.
By’umwihariko urimo gusanga inzu zisa nizegereye kaminuza zose zarafashwe n’abanyeshuri biga mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro IPRC kuko bo batangiye amasomo mbere, abasize bishyuye hamwe n’abataragiye mu biruhuko iwabo. Mu gihe izindi zisigaye zo agaciro kazo kahise kikuba inshuro zigera kuri ebyiri mu gihe amafaranga ya buruse bakira ari ibihumbi mirongo ine (40,000 Frw) ku kwezi.
Umunyamakuru wa BIGEZWEHO TV yaganiriye na bamwe mubanyeshuri biga muri iyi kaminuza bamubwira ko bari kugorwa no kubona inzu zo kubamo kuko aho bari kugera bari gusanga zarafashwe n'abandi zikaba zihenze cyane.
Uwo twise X utashatse ko umwirondoro we ujya hanze, yatubwiye ko amaze iminsi 5 ashaka inzu hamwe n’abakomisiyoneri ariko yayibuze ndetse hakaba hari bamwe mu bafite inzu bavugako batari gukodesha abanyeshuri kuko nta hantu hazwi bafite bakura mafaranga yo kwishyura, abandi bakavuga ko batakira umuntu urenze umwe, kuri ubu zisigaye ziri kuboneka muduce nka Rango, nkubi, sahera, mpare na cyarwa hakaba ari kure ya kaminuza byumwihariko nka we watubwiye ko ishuri yigamo ry’amategeko bigira mu mujyi wa Huye ahazwi nka EX-RECTORAT.





