Huye: Gitifu yishwe na moto

Aug 22, 2025 - 09:45
 0
Huye: Gitifu yishwe na moto

Huye: Gitifu yishwe na moto

Aug 22, 2025 - 09:45

Udahemuka Longin, wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Shyembe, mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye, yapfuye azize impanuka ya moto yari atwaye.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko iyo mpanuka yabaye ahagana saa tatu z’ijoro (21h00) ku wa 21 Kanama, 2025.

Yavuze ko iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Gisagara, Akagari ka Shyembe, mu Murenge wa Maraba aho moto yamugushije agakomereka mu mutwe.

Nyakwigendera ni we wari utwaye iyo moto; yakomeretse bikomeye mu mutwe, we n’uwo yari ahetse bihutishijwe ku bitaro bya CHUB i Huye.

Gusa Udahemuka yaguye mu maboko y’abaganga, mu gihe uwo yari ahetse kuri moto agikurikiranwa n’abaganga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko aho impanuka yabereye hari mu muhanda umanuka.

UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye ko nyakwigendera aherutse kwimurwa avuye mu Kagari ka Buhoro, mu Murenge wa Karama ajyanwa mu Kagari ka Shyembe mu Murenge wa Maraba.

Umurambo wa Nyakwigendera uracyari ku bitaro bya CHUB i Huye.

MUNYABARENZI Shalom I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250791091849