Kinyinya: Umunyeshuri yabonye amanota macye bimutera kwiyahura
Kinyinya: Umunyeshuri yabonye amanota macye bimutera kwiyahura
Mu murenge wa kinyinya umunyeshuri yiyahuye akoresheje super glue kubera kubona amanota macye mu kizamini gisoza ikiciro cya mbere cya mashuri yisumbuye
Amakuru y'urupfu rwa ISHIMWE Osam w'imyaka 18 y'amavuko wari utuye mu mudugudu wa binunga mu kagari ka Murama Mu Murenge wa kinyinya mu karere ka gasabo yamenyekanye kuwa 21 Kanama 2025 aho yabanaga na Nyirakuru ndetse na nyina umubyara.
Aho nyina yari yagiye mu kazi naho nyirakuru yagiye kwa muganga ariko ngo ubwo nyirakuru yavaga kwa muganga yasanze uyu mwana atarabyuka ariko yibaza impamvu uyu mwana atarabyuka niko kujya kureba mu cyumba yararagamo ariko yakubiswe n'inkuba akigera muri iki cyumba kuko yasanze uyu mwana yiyahuye akoresheje super glue, ibinini ndetse na glycerine.
Ubwo abanyamakuru twahageraga intimba n'agahinda byari byose haba kuri nyina ndetse na Nyirakuru n'abaturanyi ariko mu kiniga cyinshi abaturanyi bavuzeko ahanini yabitewe nuko yatsinzwe ikizami gisoza ikiciro cya mbere cya mashuri yisumbuye( Tronc commun) kuko ngo yabonye amanota macye atamwemerera gukomeza mu kiciro gikurikiyeho bityo ngo bikamutera kwiyahura.
Ababyeyi b'uyu mwana kandi bavuzeko ngo kuva amanota y'ikizamini gisoza ikiciro cya mbere cya mashuri yisumbuye yasohoka kuwa 19 Kanama 2025 uyu mwana akimara kumenya ko yatsinzwe atongeye kugira ikintu arya.
Umuvugizi wa polisi Mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yashimangiye aya makuru maze yihanganisha ababyeyi ba nyakwigendera.
Abaturage kandi basaba Ko super glue zakurwa kw'isoko ry'urwanda kuko ngo bitabaye ibyo zizahitana abatari bacye.







