Ibimenyetso 10 byakwereka ko urwaye kanseri utiriwe ujya kwa muganga

Feb 1, 2024 - 12:39
 0
Ibimenyetso 10 byakwereka ko urwaye kanseri utiriwe ujya kwa muganga

Ibimenyetso 10 byakwereka ko urwaye kanseri utiriwe ujya kwa muganga

Feb 1, 2024 - 12:39

Kanseri ni uburwayi burangwa n’imikurire idasanzwe y’uturemangingo tw’umubiri (cells). Hariho ubwoko bwinshi bwa kanseri zibasira ibice bitandukanye by’umubiri w’umuntu. Impamvu zishobora gutera kanseri ntizibarika kuko zimwe usanga ari amayobera.

UBUZIMA

Ibimenyetso 10 byakwereka ko urwaye kanseri hakiri kare

YANDITSWE NA

DIEUDONNE GISUBIZO

Yanditswe kuwa 01/02/2024 15:01

Kanseri ni uburwayi burangwa n’imikurire idasanzwe y’uturemangingo tw’umubiri (cells). Hariho ubwoko bwinshi bwa kanseri zibasira ibice bitandukanye by’umubiri w’umuntu. Impamvu zishobora gutera kanseri ntizibarika kuko zimwe usanga ari amayobera.

Umuntu umwe mu bantu batatu aba afite ibyago byinshi byo kurwara kanseri. Ubushakashatsi bwa kaminuza yo muri Texas bwerekanye kandi ko abasaga ibihumbi 600,000 bicwa na za kanseri zigiye zitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika buri mwaka.

Impuguke z’ikigo cya ’mdanderson.org’ gishinzwe gukumira kanseri muri Amerika zagaragaje ibimenyetso icumi (10) umuntu ashobora gushingiraho yemeza ko arwaye kanseri, nubwo atari ihame ko ibi bimenyetso byose bigaragarira icyarimwe.

Dore ibimenyetso bya kanseri uzitondera

1. Utubyimba/ibibyimba

Mu gihe hari utubyimba tudasanzwe uri kubona cyangwa kumva mu gice runaka cy’umubiri, birashoboka cyane ko ari intangiriro ya kanseri. Iyo akabyimba kamaze iminsi, ukabona kagenda gakura menya ko ibyo ari ikibazo gikomeye wihutire kujya kwisuzumisha. Gubwo utubyimba twose ntitutaba ari utwa kanseri ahubwo uzabimenya neza ari uko uvuye kwisuzumishija, bikore hakiri kare rero cyane ko kugeza ubu ikoranabuhanga ryoroheje uburyo bwo kumenya niba ari kanseri cyangwa ari ikindi kibazo ufite.

2. Gutakaza ibiro byinshi

Ubusanzwe ku bantu bakuru ntibisanzwe gutakaza ibiro mu gihe utabishyizemo imbaraga cyangwa se ngo ube ubyifuza, niba rero uri kubona utakaza ibiro cyane ugomba gushaka ubufasha ukamenya igitera uko gutakaza ibiro. Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo umuntu atakaje ibiro icumi mu buryo budasobanutse ashobora kuba arwaye kanseri atabizi.

Kanseri z’igifu, umwijima n’urwagashya zo zituma umuntu atakaza ubushobozi bwo kurya. Ikindi kandi ngo iyo amara mato arwaye kanseri bituma umuntu atakaza ibiro byinshi kuko aba yatakaje ubushobozi bwo kunyunyuza intungamubiri ziri mu byo aba yariye. Byemezwa ko gutakaza ibiro buri gihe ataba ari ikimenyetso cya kanseri, hariho abatakaza ibiro kuko bafite ibindi bibazo by’ubuzima nk’agahinda gakabije.

3.Kugira ubabare bukabije

Kugira ububabare budashira, ndetse bukabije ni kimwe mu bimenyetso bya kanseri udakwiriye kurenza amaso. Nubwo akenshi kanseri irangwa no gutangira itababaza, ariko hari igihe ibuza amahoro uwo yibasiye. Kugira ububabare bwinshi no kumva ubangamiwe cyane bishobora kuba ibihamya by’uko urwaye.

4. Impinduka mu myanda umubiri usohora

Zimwe muri izi mpinduka harimo nko kwihagarika inkari zivanze n’amaraso, cyangwa se imyanda yo mu rwungano rushinzwe igogora ikaza yahinduye ibara.

Ibi bishobora kuba impuruza za kanseri ari na yo mpamvu ari ingenzi kumenya icyabiteye ukaba wakwivuza hakiri kare. Gusa ariko, ntabwo buri gihe ibi bimenyetso byerekana ko umuntu arwaye kanseri kuko hari n’ibindi bibazo byabitera nk’uko twakunze kubigusobanirira muri iyi nkuru.

5. Kugira umunaniro ukabije

Ibi bitandukanye cyane na kwa kundi uba wumva unaniwe kuko wiriwe mu kazi kavunanye umunsi wose. Niba waruhutse bihagije ariko ukumva ntiwabasha kubyuka ngo ube wajya gukora bya bintu bigushimisha cyangwa biguhuza n’inshuti. Menya ko ushobora kuba urwaye kanseri runaka. Iyo umuntu yarwaye kanseri, intege z’umubiri nazo zitangira kugabanuka buhoro buhoro ku buryo bisa nk’aho umunaniro wabaye karande.

6. Ibisebe bidakira 

Utitaye aho igisebe giherereye ku mubiri cyangwa ingano yacyo, niba cyaranze gukira kandi hashize igihe kirekire, ugomba kwitonda cyane. Ku bagore kugira udusebe twanze gukira ku mabere ni ikimenyetso simusiga cya kanseri y’ibere.

 

7. Amabara adasanzwe aza k’uruhu

 

Kanseri nyinshi z’uruhu zikunze kugaragazwa n’imihindagurikire y’amabara y’uruhu. Bishobora kuba ari ikimenyetso cya kanseri cyangwa se bikagaragaza ubundi burwayi bwibasira uruhu. Inzobere mu kuvura kanseri zivuga ko abantu bafite ibyago byo kurwara kanseri y’uruhu bagomba kwisuzumisha byibuze buri mwaka.

 

 

Abantu bagirwa inama harimo abafite imisatsi yahinduye ibara n’uruhu rudasanzwe ndetse n’abantu bahora ku mirasire myinshi y’izuba. Izi kanseri z’uruhu zishobora kuba uruhererekane mu miryango ari yo mpamvu kwisuzumisha kare bishobora gufasha umuntu kuba atarwara kanseri cyangwa se akavurwa itarateza ibindi bibazo bikomeye cyane.

 

8. Kuva amaraso n’amatembabuzi menshi

 

Gutakaza amaraso cyangwa amatembabuzi y’umubiri ku buryo budasanzwe ni kimwe mu bimenyetso byakwereka ko ushobora kuba ugererewe n’uburwayi budasanzwe bwa kanseri. Mu gihe ubonye izi mpinduka, witinda kugana ikigo cy’ubuvuzi.

 

9. Kunanirwa kurya no kumira

 

Hariho uburwayi bufata mu muhogo ku buryo butemerera ibyo kurya kumanuka ngo bigere mu gifu, gusa akenshi bibaho ko aba ari kanseri y’umuyoboro utwara ibyo kurya mu gifu ’oesophageal cancer’. Ibyo kurya umuntu ariye usanga byigarukira hanze, bikagorana cyane ko igogora ryakorwa neza.

 

10. Gusarara no gukorora cyane

 

Kanseri y’ibihaha n’imwe mu zihitana imbaga nya mwinshi. Gusarara nabyo bishobora kuba byava ku bibyimba byegereye agace gashinzwe amajwi. Ibi bimenyetso byombi bishobora kuba byakwereka ko urwaye kanseri. By’umwihariko abantu banywa itabi basabwa kwitondera ibi bimenyetso.

 

Ibi bimenyetso byose uko ari 10 byagaragajwe mu bushakashatsi, bityo rero ni byiza kubyitondera ndetse ugashaka ubufasha bidatinze. Ikindi wamenya n’uko buri bwoko bwa kanseri bugira ibimenyetso byabwo byihariye ku buryo rimwe na rimwe biba bigoye kubisobanukirwa. Akenshi ibi bimenyetso ni byo bikunze kwigaragaza cyane iyo bikekwa ko umuntu yaba arwaye kanseri, nubwo hariho abarwara kanseri ntihagire ikimenyetso bagaragaza.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06