Ibintu byose byararakaye ndakurahiye! Ingona yamiraguye umuhungu w'imyaka 11 bunguri barayica ba mukuramo yapfuye

Feb 3, 2024 - 14:16
 0

Muri Kenya Umusore w'imyaka 11 yamizwe n'ingona hanyuma kubufatanye n'ishami rishinzwe ubutabazi bwo mu mazi bahise bica iyo Ngona hanyuma barayisatura bakuramo uwo musore wari wamaze kwitaba Imana.

Ibi byabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Gashyantare 2024 ahitwa Manyura muri Kenya, aho Umusore witwa Felix Odongo, uri mu kigero k'imyaka 11 yamizwe n'ingona ubwo yari agiye kuvoma amazi ku nyanja yitwa Kuja.

Amakuru yatanzwe na nyina w'uwo mwana ubwo yumvaga induru zivuga kuri iyo nyanja, maze ahita yihutira kuhagera abona Ingona iriho yibira mu mazi ifite uwo muhungu we.

Uwo mubyeyi yahise atabaza abaturage barahurura n'imipanga ariko bagerageza kureba ko batabara ubuzima bw'uwo mwana ariko biranga.

Hahise hiyambazwa ishami rishinzwe ubutabazi bwo mu mazi, maze bahageze baza kugera kuri iyo ngona barayayica bahita bayisatura bakuramo uwo musore ariko ku bwa mahirwe make yari yamaze kwitaba Imana. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06