Ibitaro bya Nyanza: Abaganga n’Ababyaza Bane Bagejejwe imbere y’Ubutabera Bakekwaho Uburangare Bukomeye

May 1, 2026 - 08:05
 0
Ibitaro bya Nyanza: Abaganga n’Ababyaza Bane Bagejejwe imbere y’Ubutabera Bakekwaho Uburangare Bukomeye

Ibitaro bya Nyanza: Abaganga n’Ababyaza Bane Bagejejwe imbere y’Ubutabera Bakekwaho Uburangare Bukomeye

May 1, 2026 - 08:05

Abakozi bane bo mu Bitaro bya Nyanza batawe muri yombi bakekwaho uburangare mu kwita ku mubyeyi wari ugiye kubyara

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi itsinda ry’abakozi bane bakora mu Bitaro by’Akarere bya Nyanza, nyuma y’iperereza ry’ibanze rishimangira ko bashobora kuba baragize uburangare mu nshingano zabo, ibyakubise icyuho ubuzima bw’umwana wari ugiye kuvuka.

Nubwo itabwa muri yombi ryabaye ku wa 28 Mata 2026, ibyaha bakekwaho byatangiye mu mwaka wa 2025. Amakuru avuga ko muri uwo mwaka, hari umubyeyi wari ugiye kubyarira kuri ibi bitaro ariko ntiyahabwa ubutabazi n’uburyo bwo kwitabwaho bikwiye (Standard of care).

Uyu mubyeyi ntiyigeze ahabwa serivisi ihwanye n'uburemere bw'ubuzima bwe n'ubw'umwana yari atwite, bituma umwana avuka afite ibibazo by’ubuzima bukomeye (atuzuye neza), hanyuma aza no gupfa hashize igihe gito.

Iki kirego cyari cyaratinze kugezwa mu nzego z’ubutabera, ariko imbarutso yabaye ijambo Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, aherutse kuvugira mu Karere ka Karongi. Muri iryo jambo, Perezida yanenze bikomeye abakozi b’ubuzima batanze serivisi mbi zatumye umubyeyi apfa, yibutsa ko ubuzima bw'Abanyarwanda butagomba gukinishwa.

Iri jambo rya Perezida ryakubise mu nshyi uyu mubyeyi wo muri Nyanza, bimugira umutima wo kwerekeza kuri RIB asaba ko akarengane yagiriye mu mpeshyi ya 2025 nako kakurikiranwa, kugira ngo abaganga bagize uburangare babibazwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yemeje ko aba baganga (umuganga umwe n’ababyaza batatu) bafunzwe kandi bari gukorwaho iperereza n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Busasamana.

Meya Kajyambere yashimangiye ko, iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane uruhare rwa buri wese ikindi inzego z'ubuzima zigomba kurangwa n'ubunyamwuga buhambaye yongeraho ko baturage bafite uburenganzira bwo kugaragaza serivisi mbi aho ariho hose bazibonye.

Isomo ku Nzego z’Ubuzima

Iri tabwa muri yombi riraza nk’isomo rikomeye ku bakozi b’ubuzima mu Rwanda, rishimangira ko igihe cyose habayeho uburangare mu kazi, ubutabera bushobora gufata ababigizemo uruhare. bibutsa kandi abanyarwanda ko bafite urubuga rwo kurenganurwa igihe cyose serivisi z’ubuzima zitujuje inshingano zazo zo kurinda ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.

Aba baganga barakomeza gufungwa mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha, aho bazasobanura iby’ubu burangare bwaviramo umuryango kuryozwa ubuzima bw’um

wana wabo.