Icyo wamenya ku buyobozi bushya harimo Yves Iradukunda wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINICT

Sep 18, 2025 - 19:21
 0
Icyo wamenya ku buyobozi bushya harimo Yves Iradukunda wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINICT

Icyo wamenya ku buyobozi bushya harimo Yves Iradukunda wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINICT

Sep 18, 2025 - 19:21

Perezida Kagame yashyize mu nshingano abayobozi bashya barimo Yves Iradukunda wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’lkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT). Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 18 Nzeri 2025.

Yves Iradukunda ni we mushya winjiye muri Guverinoma. Yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT.

Iradukunda yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT mu 2020. Yabaye Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Allan & Gill Gray Philanthropy (AGGP) mu Rwanda. Iradukunda kandi yakoze muri MASS Design Group nk’umukozi ushinzwe ibikorwa.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’imibare na mudasobwa yakuye muri Oklahoma Christian University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’Imicungire y’Ubucuruzi (Business Administration) yakuye muri African Leadership University.

Afite impamyabushobozi mu bijyanye no gutanga serivisi za leta yakuye muri Kaminuza ya Cambridge yakuye mu Bwongereza.

Iradukunda afite ubunararibonye mu burezi binyuze mu kazi yakoze muri Bridge2Rwanda nk’umujyanama mu bijyanye n’umwuga, aho yibandaga ku guteza imbere impano z’urubyiruko, kubagira inama no kubafasha mu buryo bwihariye ku bijyanye n’iterambere ryabo bwite n’iry’umwuga.

Uyu mugabo kandi yagize uruhare mu gushinga ibigo by’ubucuruzi bibiri; ELERwanda, kigamije guteza imbere guhanga imirimo mu rubyiruko; na Academic Bridge, Ltd., gikora porogaramu za mudasobwa.

Kuri ubu, Iradukunda Yves ari mu Nama y’Ubutegetsi ya Bridge2Rwanda, akaba na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Water Access Rwanda, ikigo gifite intego yo guteza imbere imibereho myiza gitanga amazi meza mu bice by’icyaro.

Abandi bayobozi bashyizweho

Dieudonne Gatete yagizwe Umuyobozi w’lbiro bya Perezida wa Repubulika.

Uyu mugabo wavutse mu mu 1985, yakoze igihe kirekire mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS). Yari Umuyobozi ushinzwe Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ni mu gihe Viviane Mukakizima, yagizwe Umuyobozi Wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika.

Amb. Claude Nikobisanzwe, yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Porotokole ya Leta.

Mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Guverinoma yagizwe Leonard Minega Rugwabiza.

Ni mu gihe Amb. Moses Rugema, yagizwe High Commissioner wa Repubulika y’u Rwanda muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Nigeriya.

Manishimwe yasimbuye Umuhumuza muri Mininfra...

Canoth Manishimwe yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, asimbura Gisele Umuhumuza.

Canoth Manishimwe yari asanzwe ari inzobere mu bijyanye n’imari muri Kaminuza y’u Rwanda kuva mu 2019.

Uyu mubaruramari w’umwuga yari ashinzwe gukurikirana imishinga ya Kaminuza y’u Rwanda iterwa inkunga n’abafatanyabikorwa batandukanye cyane cyane imishinga mpuzamahanga nk’iya Banki y’Isi, USAID, Banki Itsura Amajyambere y’u Budage, KfW, Banki y’Iterambere ya Azia n’ibindi.

Manishimwe yakoze nk’ushinzwe imicungire y’ibikorwa bitandukanye muri COGEBANQUE ndetse aba umugenzuzi w’imari w’imbere muri iyi banki yaguzwe na Equity Bank mu gihe cy’imyaka itanu.

Yakoze no muri BAKRI International Energy co ishami ry’u Rwanda nk’umubaruramari.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’imari yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda n’indi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’ibaruramari yakuye muri kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo Hagati (AUCA).

Mifotra yahawe Umunyamabanga Uhoraho mushya

Ni mu gihe Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yahawe Umunyamabanga Uhoraho, Clement Kabiligi asimbuye Gaspard Musonera.

Clément Kabiligi yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere ubumenyi n’ubushakashatsi muri Imbuto Foundation. Yanakoze nk’umuhuzabikorwa mu ishami ry’uburezi muri uyu muryango.

Afite ubunararibonye bw’imyaka 12 mu bijyanye no guhuza ibikorwa by’imishinga itandukanye, guteza imbere imikurire y’abana, gahunda z’uburezi, guteza imbere abaturage n’ibindi.

Afite impamyabumenyizi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’imicungire y’ubucuruzi (Business Administration) yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Kabiligi kandi afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye no gukora ibikoresho byo kwa muganga nk’imiti n’inkingo (y’ibijyanye no gukora imiti n’inkingo [Biotechnology] yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Eraste Rurangwa yagizwe Umunyabanga Uhoraho muri MINICT

Minisiteri y’lkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo na yo yahawe Umunyamabanga Uhoraho mushya witwa Eraste Rurangwa. Yasimbuye Yves Iradukunda wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri.

Rurangwa yari asanzwe ari Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe ibijyanye no kubungabunga amakuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Umutekano w’Ikoranabuhanga (National Cyber Security Authority: NCSA)

Ni umuhanga mu bijyanye no kubaka porogaramu za mudasobwa ubifitemo uburambe. Amaze imyaka irenga ine akora muri NCSA.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’amakuru (Information Systems) yakuye muri Kobe Institute of Computing yo mu Buyapani.

Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’itumanaho yakuye muri Periyar University yo mu Buhinde.

Ni mu gihe Thaddée Tuyizere, yagizwe Visi Perezida wa Komisivo y’lgihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR).

Jimmy Christian Byukusenge yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA)

Ni mu gihe Col. Claude Nkusi yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’lgihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA)

Dieudonne Gatete yagizwe Umuyobozi w'lbiro bya Perezida wa Repubulika

Henriette UWAMAHIRWE