Ingabire Victoire akurikiranweho ibyaha 6 birimo gushaka guhirika ubutegetsi bw’uRwanda hakoreshejwe iminzani ikomeye
Ingabire Victoire akurikiranweho ibyaha 6 birimo gushaka guhirika ubutegetsi bw’uRwanda hakoreshejwe iminzani ikomeye
Uyumunsi tariki 15 Nyakanga 2025 Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Mbere ya byose katumenye ese yisanze yagaruwe mu rukiko gute? Kuko yaherukaga urukiko mu 2013 ubwo yakaturwaga imyaka 15 ariko akaza guhabwa imbabazi na Perezida wa Republic y’Urwanda Paul kagame, nubwo Ingabire Victoire yagiye agaragaza ko izo mbabazi atemera ko yazihawe na Kagame!
ku wa 19 Kamena 2025 RIB yatangaje ko yafunze Ingabire Victoire, ibisabwe n’Ubushinjacyaha mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko Rukuru mu rubanza ruregwamo Sibomana Sylvain na bagenzi be, kugira ngo ashyikirizwe Urukiko.
Yakomeje ati "Ingabire akurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gucura umugambi wo gukora icyaha, kurwanya ububasha bw'amategeko, gukwirakwiza amakuru y'ibihuha cyangwa icengezamatwara hagamijwe kwagisha Leta y'u Rwanda mu bihugu by'amahanga no gutangaza amakuru y'ibihuha.. aho afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe ategereje gushyikirizwa Ubushinjacyaha."
Iki cyemezo cyo gukurikirana Ingabire Victoire cyafashwe nyuma y’aho urukiko rutanyuzwe n’ibisobanuro Ingabire yatanze ku ruhare avugwaho mu mahugurwa yahawe abahoze ari abanyamuryango ba DALFA-Umurinzi, kuba yarashinze ishyaka DALFA-Umurinzi ritemewe mu Rwanda .. ubwo yari yatumijwe muri uru rubanza ngo agire ibyo asobanura.
ku wa Kabiri tariki 08 Nyakanga 2025 nyuma yuko Ingabire Victoire Umuhoza agaragarije Urukiko izi nzitizi zo kuba yitabye Urukiko atunganiwe mu mategeko.
Ingabire Victoire Umuhoza witabye Urukiko atunganiwe, yagaragarije Urukiko afite inzitizi zo kuba atunganiwe, kandi yifuza kuburana afite umunyamategeko.
Icyo gihe yavuze ko afite umunyamategeko w’Umunya-Kenya ugomba kumwungabira muri uru rubanza, bityo ko yafashwa kugira ngo azabashe kuzuza inshingano ze zo kumuburanira.
Ubushinjacyaha bwasabaga Urukiko gutesha agaciro izi nzitizi, bwavuze ko uregwa yari yunganiwe ubwo yabazwaga mu mabazwa yakozwe n’uru rwego rw’Ubushinjacyaha, bukavuga ko iki cyifuzo cye kigamije gutinza nkana urubanza.
Urukiko rumaze kumva ibyatangajwe n’impande zombi, rwafashe icyemezo cyo gusubika urubanza, rwanzura ko ruzasubukurwa mu cyumweru gitaha tariki 15 Nyakanga 2025.
Tugaruke uyu munsi tariki 15 Nyakanga 2025 aho n’ubundi yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro,
Urubanza rwatangiye saayine n’iminota 24
Yasomewe imyirondoro agira iyo yemera gusa avuga ko hariyo batashyizeho harimo nko kuba afite abana batatu ndetse ari umunya politike.
Me Gatera gashabana abajijwe niba yiteguye kuburana yasubije ko hakirimo ikibazo cy’umwunganizi, ndetse bagifite impungenge zuko uwo yunganira atabasha kuvugana n’umuryango we.
Victoire yunzemo ko umwanditsi w’uwurukiko yandika ko nubwo aburanye ariko yarenganijwe akaba aburanye ntamwavoka yihitiyemo uhari. Gusa yongera kumvikana avuga ko bitatewe n'urukiko ahubwo uwo yashakaga ko amwunganira wo muri Kenya yangiwe kumwunganira bitewe nuko urugaga rw'abavoka mu rwanda rwabyanze.
INGABIRE Victoire arashinjwa Ibyaha 6:
1.Gushinga umutwe w’abagizi ba nabi
2. Guteza imvururu cyangwa imidagararo muri rubanda
3. Kugirira nabi ubutegetsi buriho
4. Gukwirakwiza amakuru atariyo cq icengezamatwara rigamije kwangisha leta amahanga
5. Gutangaza amakuru y’ibihuha
6. Gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho no kwigaragambya
Ingabire Victoire yasubije ko ibyo byaha atabyemera kuko y'irinda icyaricyo cyose cyateza umutekano mucye mu gihugu ndetse ko atakora igitumpa umunyarwanda abaho nabi kuko ari umubyeyi ndetse akaba umukirisito.
Ingabire victroire avuga ko hari Inzitizi zitumpa yifuza ko urubanza rutaburanishwa.
Avuga ko mu kwezi kwa 10 nukwa 11 yabajijwe nubugenzacyaha.
Bugendeye ku iperereza ryakozwe hasanzwe ntacyo babona cyatumpa bamufunga, agasanga abacamanza aribo bategetse ko rib imufunga baravogereye ubugenzacyaha.
Kuko ngo
Yafatiriwe imitungo ye, raporo ziyambaza impugucye .. mu gitondo bahita bakora impapuro zimuta muri yombi ndetse bavuga ko imyirondoro itazwi kandi izwi!
Ikindi yavuze ko hari ingingo yo mu itegeko nshinga y'106 yirengagijwe kandi yari gutesha agaciro iyo mu rukiko y'103.
Ubushinjacyaha bwahise busobanura ko ibyuko iyo ngingo 103 yaba yaratsikamiye iy'103 ataribyo kuko urukiko rwasabye ubushinjacyaha gukurikirana Ingabire Victoire ariko rutasabye ko bamuta muri yombi ahubwo aribo babikoze kuko babifitiye ububasha.
Urukiko rwabajije Ingabire Victoire inshingano ze nk'umunyapolitike
Yasubije ko ashingiye ku ngingo ya 54 niya 55 zo mu itegeko nshinga ko izo ngingo ziha uburenganzira umunyarwanda wese kujya mu mutwe wa politike bityo ko gushinga ishyaka rya FDI INKINGI mu 2006,
Aho yafashe icyemezo cyo kuza kuryandikisha mu rwanda ariko ntibyakunda kuko yahise atabwa muri yombi 2010 ntiyakomeza ku riyobora ahubwo abo bafatanyaga bahita baryigarurira ndetse bahindura ni ntego yaryo dore ko bahise barihuza nandi mashyaka arwanya Leta arimo P5.
Ishyaka rye ryari rigame iki?
Intego ya Democaracy
Igihugu kigendera ku mategeko
N'ubwisanzure
Ndetse avuga ko ubwo yafungurwaga yaje gusaba ko yasubirana ubuyobozi muriryo shyaka ariko ntibyakunda ahitamo gushinga irindi shyaka rya DLFA UMURINZI 2019 Ariko rikora ukwezi kumwe kuko yashatse ibyangobwa byaryo biranga.
Urukiko rwaje ku mubaza aho ishyaka DLFA UMURINZI rihurira n' amahugurwa yiswe ayicyongereza ariko mubyukuri ari avugirwamo ibiganiro bigamije guhirika ubutegetsi hadakoreshejwe intwaro?
Yasubije ko ayo amhugurwa atigeze atumizwa na DALFA umurinzi ahubwo yatumijwe na SIBOMANA SILIVE yagiye ahamagara umwe kuri umwe ndetse bikaba byarakozwe ingabire victoire atabizi bityo akaba atarigeze ashyira akaboko ke muribyo bikorwa.
Ingabire Victoire yakomeje avuga ko amahugurwa yateguwe n’abantu 25 ariko hakurikiranwe 7 gusa bo muri DALFA umurinzi akaba asaba ko n'abandi bakurikiranwa.
Mu rubanza kandi humvikanye amazina
Nsengimana theoneste umunyamakuru wa Umubavu.com na umubavu tv online ndetse Cyuma Hassan nyiri shene yitwa Ishema tv bivugwa ko bari abanyamakuru bwite ba DLFA UMURINZI
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko nyuma y'iperereza ryakozwe ndetse no kuba ibyaha akurikiranyweho bihanishwa igihano kirenze imyaka ibiri, ndetse bufite impungenge kuko bukeka ko yatoroka igihugu akaba acitse ubutabera.
Hakaba hari impamvu zikomeye kandi zagezweho zigaragaza ko ucyekwaho ibyaha yabikoze bagasaba ko yakurikiranwa afunzwe iminsi 30 y'agateganyo.
Urubanza rwapfundikiwe saakumi z’umugoroba
Rukaba ruzasomwa ku wa 18 Nyakanga 2025
Reba Video:







