Igisirikare cya Israel cyasabye abatuye muri Gaza guhunga mbere yo guturitsa inyubako
Igisirikare cya Israel cyasabye abatuye muri Gaza guhunga mbere yo guturitsa inyubako
Ingabo za Israel (IDF) zasohoye itangazo risaba Abanya-Palestina batuye mu mujyi wa Gaza guhunga vuba na bwangu bakerekeza mu “gace k’ubutabazi” ka Al-Mawasi, muri Khan Younis mbere y’uko baturitsa inyubako.
Muri iryo tanagazo, umuvugizi wa IDF, Avichay Adraee yagize ati: “Mufate aya mahirwe mwimuke hakiri kare mujye mu gace k’ubutabazi ka Al-Mawasi musange ibindi bihumbi by’abantu bamaze kuhajya.”
Ingabo za Israel zimaze ibyumweru zitera ku nkengero z’uwo mujyi wo mu majyaruguru nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu azisabye gufata uwo mujyi.
IDF yijeje ko muri ako gace k’ubutabazi hariyoibitaro by’agateganyo, imiyoboro y’amazi n’ibikoresho byo kuyungurura amazi, hamwe n’ibiribwa n’imiti.
Iryo tangazo rije mu gihe Israel ikomeje ibitero byayo hagamijwe gufata uwo mujyi munini kurusha indi muri Palestine, wari utuwe n’umubare munini w’abaturage mbere y’intambara.
Netanyahu avuga ko uwo mujyi ari ibirindiro bikomeye bya Hamas, bityo ko kuwufata ari intambwe nziza kugira ngo batsinde abarwanyi ba Islam barwanya Israel bayoboye ibitero byo ku wa 7 Ukwakira 2023 muri Israel byateje iyi ntambara igikomeje.
Nyuma yo kuburira abaturage, igisirikare cya Israel nyuma cyaturikije inzu ndende yo mu mujyi wa Gaza zivuga ko yakorerwagamo na Hamas, gusa ntizitange ibimenyetso bigaragaza ibyo kivuga, gusa nanone zemeza ko abaturage baburiwe mbere y’uko ibitero bikorwa.
Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yasangije kuri X amashusho agaragaza inyubako ndende isenyuka nyuma yo kuraswaho, ivamo umwotsi myinshi n’ibisigazwa by’inyubako bijya mu kirere.
Ntiharamenyekana niba hari abo icyo gitero cyahitanye. Ingabo za Israel zavuze ko Hamas yakoresheje iyo nyubako mu gukusanya amakuru y’ubutasi kandi ko ibiturika byari byarahashyizwe hafi yayo.
Hamas yo yahakanye ko iyo nyubako yakoreshejwe mu bikorwa byabo bya gisirikare, mu gihe Abanya-Palestine bavuze ko yari icumbikiye abantu bimuwe.
Mbere y’icyo gitero, inzego z’ubuzima za Gaza zari zatangaje ko nibura Abanya-Palestine 23 bari bamaze kwicwa mu masaha y’itondo cy’uyu wa Gatandatu.





