Musanze: Umugabo w’imyaka 38 yasazwe apfuye, bikekwa ko yiyahuye
Musanze: Umugabo w’imyaka 38 yasazwe apfuye, bikekwa ko yiyahuye
Niyibizi Anselme w’imyaka 38 yasanzwe yapfiriye mu nzu ye mu Mudugudu wa Kamato, Akagari ka Mbwe, Umurenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, bikekwa ko yiyahuye anyoye umuti wica udukoko mu bihingwa witwa kiyoda.
Niyibizi wari umaze igihe gito avuye mu igororero nyuma yo gufungwa kubera imyitwarire mibi, yasize umugore n’abana babiri.
Abaturanyi be bavuze ko basanze iruhande rwe icupa rya Tiyoda mu nzu yabagamo wenyine, kuko umugore we yari yarahukanye.
Umwe muri bo yagize ati: “Niyibizi yapfuye ariko ni we wiyahuye kuko twasanze agacupa kari mu cyumba yapfiriyemo. Ntabwo akibana n’umugore we, yakundaga kandi kunywa inzoga.”
Abaturanyi bavuze ko urupfu rwe rwabababaje cyane, kuko yiyahuye ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki ya 3 Nzeri (09), ndetse abari bamubonye saa sita z’amanywa bari bamubonye agaragara nk’udafite ikibazo. Undi muturage yongeyeho ko bidakwiye ko umuntu uzi ubwenge yiyambura ubuzima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashaki, Aimable Nsengimana, yavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza niba koko yiyahuye cyangwa hari ikindi cyamwishe.
Yagize ati: “Ni byo koko natwe urupfu rwa Niyibizi twarumenye bivugwa ko yanyoye Tiyoda , ubwo ariko bitemezwa neza n’inzego zibishinzwe kuko kugeza ubu umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo usuzumwe harebwe icyamwishe.”
Nsengimana yongeraho ko hari hashize iminsi mike Niyibizi avuye mu Igororero kubera imyitwarire ye mibi.
Yagize ati: “Amakuru dufite ni uko uriya mugabo yahoraga mu makimbirane n’umugore we kugeza ubwo amuhunga akajya iwabo.”
Yasabye abaturage kujya bagaragaza ibibazo bafite aho kubiherana bikageza aho bibateza gufata imyanzuro igayitse.







