Igisirikare cya Kenya(KDF) cyatangaje ko batatu bacyo baturikanywe n'igisasu.

Jul 17, 2025 - 01:20
 0
Igisirikare cya Kenya(KDF) cyatangaje ko batatu bacyo baturikanywe n'igisasu.

Igisirikare cya Kenya(KDF) cyatangaje ko batatu bacyo baturikanywe n'igisasu.

Jul 17, 2025 - 01:20

Igisirikare cya Kenya(KDF) cyatangaje ko batatu bacyo baturikanywe n’igisasu.

Hafi y’umupaka wa Somalia ku wa 15 Nyakanga 2025 ubwo bari ku burinzi mu muhanda munini wa Sankuri-Kiunga hafi y’umupaka w’iki gihugu na Somalia.

KDF yasobanuye ko nyuma y’ibi byago, aba basirikare bari bakomeretse bihutishirijwe mu bitaro byihariye kugira ngo abaganga batabare ubuzima bwabo, ariko birangira bapfuye.

Yagize iti “Aba basirikare batanze igitambo kiruta ibindi ubwo barindaga abaturage ba Kenya.”

KDF yasobanuye ko hari abandi basirikare bakomerekejwe n’iki gisasu bacyitabwaho n’abaganga mu mavuriro atandukanye, kandi ko bari koroherwa.

Iki gisirikare cyatangaje ko inzego zitandukanye zishinzwe umutekano zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane abateze iki gisasu kandi ko muri uyu muhanda hoherejwe abasirikare benshi kugira ngo bashakishe aba bagizi ba nabi.

Umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab yatangaje ko kuri uyu muhanda hapfiriye “abasirikare babiri ba Kenya, undi umwe arakomereka”, gusa ntiyemeje niba ari yo yateze iki gisasu.

Al Shabaab ikorera mu bice byinshi bya Somalia, aho igaba ibitero ku ngabo z’iki gihugu, iziri mu butumwa bw’amahoro ndetse no mu bice bya Kenya byegereye umupaka.

Bitewe n’ibi bitero bigabwa ku mupaka, Kenya yakajije umutekano ku ruhande rwayo, yifashishije abasirikare nn’abapolisi.

Umwanditsi: Rose Mary Yadufashije