Igisirikare cya Uganda cyahakanye kwinjira muri Rutshuru

Feb 15, 2024 - 11:03
 0
Igisirikare cya Uganda cyahakanye kwinjira muri Rutshuru

Igisirikare cya Uganda cyahakanye kwinjira muri Rutshuru

Feb 15, 2024 - 11:03

Igisirikare cya Uganda, UPDF, cyanyomoje Habyarimana Mbitsemunda uzwi nka Jules Mulumba, watangaje ko cyinjiye muri teritwari Rutshuru kugira ngo gifashe umutwe witwaje intwaro wa M23 guhangana n’abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mulumba uyobora umutwe witwaje intwaro wa Nyatura CMC, akaba n’Umuvugizi w’imitwe ya Wazalendo, amaze iminsi ashinja ingabo za Uganda gufasha M23 mu bice bitandukanye byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru biri kuberamo intambara.

Umuvugizi wa UPDF, Brig Gen Felix Kulayigye, kuri uyu wa 15 Gashyantare 2024 yatangaje ko ifoto Mulumba yifashishije mu butumwa yatanze ari iy’abasirikare ba Uganda bahoze mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba.

Yagize ati “UPDF yabonye ibinyoma byakwirakwijwe na Jules Mulumba ko UPDF iri muri Rutshuru! Kugira ngo ashyigikire ibyo yavuze, yakoresheje amafoto y’ingabo zacu zari mu z’akarere ka Afurika y’iburasirazuba, EACRF. Iyi foto yafashwe ubwo ingabo za Uganda zahoze muri EACRF zari muri Tshengerero ku muhanda wa Bunagana-Rutshuru werekeza i Goma, ntabwo ari Sake.”

Brig Gen Kulayigye yibukije ko Mulumba ari Umuvugizi w’imitwe ya Wazalendo na FDLR byibumbiye hamwe, agaragaza ko gushinja UPDF kugira uruhare mu ntambara mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ari ugushaka urwitwazo ku mpamvu yo gutsindwa na M23.

Uyu musirikare yasobanuye ko ingabo za Uganda ziherukaga muri Rutshuru mu gihe zari mu butumwa bwa EAC, ko zidashobora kwinjira mu bibazo bya RDC keretse ziyambajwe n’akarere.

Mu Ukwakira 2023, Brig Kulayigye na bwo yatangaje ko ingabo za Uganda zidafasha M23, asobanura ko iyo ziba ziyifasha, intambara yari guhindura isura, amateka nk’ayabaye ku butegetsi bwa Laurent Désiré Kabila akisubira.

Jules Mulumba (uri kumwe na Tshisekedi) ni Umuvugizi wa Wazalendo
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268