Igisirikare cy'u Burundi cyatangaje ko hari umusirikare w'u Rwanda cyafunze
Igisirikare cy'u Burundi cyatangaje ko hari umusirikare w'u Rwanda cyafunze
Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw'Igisirikare cy’u Burundi (FDNB, 311e Bataillon d’Infanterie), mu ijoro ryo ku wa 24 Nzeri 2025 saa sita z’ijoro, muri Commune Busoni, Province Butanyerera, hafashwe umusirikare w’u Rwanda witwa Sgt Sadiki Emmanuel.
Uwo musirikare, wari umushoferi, ngo yambutse umupaka w'u Rwanda–Burundi anyuze ku nzira y’igitaka iri hafi ya RN14 Gasenyi–Nemba. Yatawe muri yombi n’abapolisi ba gasutamo amaze kwinjira ku butaka bw’u Burundi muri metero zisaga 700.
Nk’uko bitangazwa mu baruwa yasinywe na Col. Nzirubusa, uwo musirikare yasobanuye ko yari avuye mu kabari kari hafi ya Camp Gako maze akibeshya inzira, agerageza no guhunga ariko biranga.
Kuri ubu ari mu maboko ya polisi ya Kirundo, aho iperereza rikomeje.
Igisirikare cy'u Rwanda cyanditse ko cyisegura ku byabaye, kikongeraho ko binyuze muri dipolomasi kivugana na Guverinoma y'u Burundi uyu musirikare akagaruka mu Rwanda.





