Igisirikare cy'u Burundi cyatangaje ko hari umusirikare w'u Rwanda cyafunze

Sep 24, 2025 - 12:47
 0
Igisirikare cy'u Burundi cyatangaje ko hari umusirikare w'u Rwanda cyafunze

Igisirikare cy'u Burundi cyatangaje ko hari umusirikare w'u Rwanda cyafunze

Sep 24, 2025 - 12:47

Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw'Igisirikare cy’u Burundi (FDNB, 311e Bataillon d’Infanterie), mu ijoro ryo ku wa 24 Nzeri 2025 saa sita z’ijoro, muri Commune Busoni, Province Butanyerera, hafashwe umusirikare w’u Rwanda witwa Sgt Sadiki Emmanuel.

Uwo musirikare, wari umushoferi, ngo yambutse umupaka w'u Rwanda–Burundi anyuze ku nzira y’igitaka iri hafi ya RN14 Gasenyi–Nemba. Yatawe muri yombi n’abapolisi ba gasutamo amaze kwinjira ku butaka bw’u Burundi muri metero zisaga 700.

Nk’uko bitangazwa mu baruwa yasinywe na Col. Nzirubusa, uwo musirikare yasobanuye ko yari avuye mu kabari kari hafi ya Camp Gako maze akibeshya inzira, agerageza no guhunga ariko biranga.

Kuri ubu ari mu maboko ya polisi ya Kirundo, aho iperereza rikomeje.

Igisirikare cy'u Rwanda cyanditse ko cyisegura ku byabaye, kikongeraho ko binyuze muri dipolomasi kivugana na Guverinoma y'u Burundi uyu musirikare akagaruka mu Rwanda.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com