Ubuyobozi bwa AFC/M23 bwatangaje ko abarwanyi b’uyu mutwe bikuye muri Uvira ariko bagira ibyo basaba ko bibanza gukorwa
Ubuyobozi bwa AFC/M23 bwatangaje ko abarwanyi b’uyu mutwe bikuye muri Uvira ariko bagira ibyo basaba ko bibanza gukorwa
Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryemeye kuvana ingabo zaryo mu mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, rivuga ko iki cyemezo ari intambwe yo kubaka icyizere no gushyigikira ibiganiro by’amahoro.
Mu itangazo ryasohotse ku wa 15 Ukuboza 2025, rishyizweho umukono n’umuhuzabikorwa wayo Corneille Nangaa Yobeluo, AFC/M23 yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku ntambwe imaze guterwa mu biganiro bya Doha, cyane cyane isinywa ry’amahame shingiro ya Doha yo ku wa 15 Ugushyingo 2025.
Iryo tangazo rivuga ko uku kurekura Uvira kwemewe bisabwe n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bugamije gushakira umuti urambye amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo.
AFC/M23 yavuze ko nubwo hari ibyo yise ubushotoranyi n’ihohoterwa bikomeje gukorwa n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abo bafatanyije, yahisemo kwikura mu mujyi wa Uvira mu rwego rwo guha amahirwe menshi ibiganiro by’amahoro no kugaragaza ubushake bwo gukemura ikibazo binyuze mu biganiro.
Icyakora, iri huriro ryagaragaje impungenge rishingiye ku byabaye mu bihe byashize, aho rivuga ko ingamba ryafashe zo kubaka icyizere zagiye zikoreshwa nabi na FARDC, imitwe ya Wazalendo n’abandi bafatanyabikorwa babo, bagasubira kwigarurira uduce twari twarafashwe ndetse hakibasirwa abasivile bakekwagaho gushyigikira AFC/M23.
Kubera iyo mpamvu, AFC/M23 yasabye abahuza gushyiraho ingamba zisobanutse zo gucunga umutekano wa Uvira nyuma yo kuhava. Izo ngamba zigomba, nk’uko byatangajwe, kuba zirimo gukura intwaro mu mujyi, kurinda abasivile n’ibikorwaremezo by’ingenzi, ndetse no kugenzura agahenge binyuze mu kohereza ingabo zitabogamye.
Nubwo AFC/M23 ivuga ko iki cyemezo kigamije kugabanya umwuka mubi, ejo hazaza h’umutekano wa Uvira haracyari mu rujijo, bitewe n’uko ingamba zumvikanyweho zizashyirwa mu bikorwa n’uko ibiganiro by’amahoro bizagenda bigenda.





