Ijambo rikomeye rya Papa Francis mu minsi ye ya nyuma

Apr 22, 2025 - 13:39
 0
Ijambo rikomeye rya Papa Francis mu minsi ye ya nyuma

Ijambo rikomeye rya Papa Francis mu minsi ye ya nyuma

Apr 22, 2025 - 13:39

Mu gihe agahinda ari kose ku bakirisitu gaturika nyuma y’urupfu rwa papa Francis, kimwe mubyo batazibagirwa ni uko mu mezi make mbere y’uko yitaba Imana yabwiye abantu ko batagomba gutinya urupfu, ahubwo bagomba kurubona nk’intangiriro y’ubuzima bushya.

Mu magambo yuzuyemo ubwenge n’urukundo, Papa Francis yasize yanditse ubutumwa bukomeye ku buzima n’urupfu, abinyujije mu ijambo ry’itangiriro y’igitabo cy’Umukardinali Angelo Scola, cyitwa "Gutegereza Intangiriro Nshya: Intekerezo ku Bukuru", kizajya hanze ku wa Kane tariki ya 24 Mata 2025.

Yanditse aya magambo ku wa 7 Gashyantare 2025, amezi make mbere y’uko yitaba Imana. Aya magambo agaragaza uko yiteguraga guhangana n’urupfu nk’inzira ijyana ku buzima bw’iteka.

Papa Francis ashimiye cyane Cardinal Scola, ati: “Yanditse ibintu bikomeye, ahuza ubunararibonye bwe bwite n’ubwenge bw’umuco, bikabyara ubwiza.”

Yavuze ko gukura atari igisebo cyangwa gusaza ngo ushyirwe ku ruhande, ahubwo ari igihe cyiza cyo gutekereza, gutega amatwi no gutanga inama zubaka.

“Ijambo ‘umukambwe’ ntidukwiye kuritinya. Gukura ni igihe cy'ubuzima nk’ibindi, ni igihe cyo kugira icyo dusagiza isi n'abacu.”

Papa Francis yongeye gushimangira akamaro k’abakuru muri sosiyete, abita “urumuri rw’ubwenge” mu gihe isi yugarijwe n’imico yo kwihuta no kwirukira ibitari ngombwa.

“Ijambo ry’umubyeyi ushaje rifite agaciro gakomeye kurusha amagambo y’abantu benshi. Urubyiruko rukwiye kubagana rugasoma mu bunararibonye bwabo.”

Mu gusoza amagambo ye, Papa Francis yasobanuye ko urupfu atari iherezo ry’ibintu byose, ahubwo ari "intangiriro nshya" y’ubuzima budashira, buzira agahinda, ubwo tuzaba turi kumwe n’Imana mu mahoro.

“Ubuzima bw’iteka ni intangiriro nshya. Buzaba ari ubuzima tutigeze tubaho mu buryo bwuzuye, ariko Imana yatwizeye kuva mu buto bwacu.”

“Nifuza kongera guhoberana na Cardinal Scola, nk’uko nabikoze ubwo natorwaga kuba Papa. Ubu turashaje, ariko turacyafite ishimwe rikomeye ku Mana iduha ubuzima, urukundo n’icyizere mu gihe cyose.”

Ubutumwa bukomeye, Papa Francis yasize atanze isomo rikomeye ku buzima. Ati N"tugatinye gusaza, ntutinye urupfu – kuko ubuzima nyabwo butangira igihe twiteguye guhura n’Imana, twuzuye urukundo, icyizere n’ineza." 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06