U Rwanda rwiteguye gukoresha ‘laser’ mu gutandukanya impanga zidasa: Ese birashoboka?
U Rwanda rwiteguye gukoresha ‘laser’ mu gutandukanya impanga zidasa: Ese birashoboka?
Mu gihe ibihugu byinshi bikiri mu nzira y’amajyambere bitinya gukoresha ikoranabuhanga rihanitse mu buvuzi, u Rwanda na rwo ruri mu nzira yo gutangira gukoresha ‘laser’ mu gutandukanya impanga zidasa (impanga zafatanye), mu buryo butabangamiye umwana n’umubyeyi.
Dr. Nshimiyumuremyi, inzobere mu buvuzi bw’abana, avuga ko nubwo abantu benshi bumva ko ubu buryo bushoboka gusa mu bihugu byateye imbere, yabonye ko na Vietnam – igihugu gifite imibereho ijya gusa n’iyo mu Rwanda – bamaze gutera intambwe muri ubwo buvuzi. Ati:
“Ukabatandukanya ukoresheje ‘laser’ kandi nta kibazo byateza umwana n’umubyeyi. Igituma mvuga ko twabigeraho, kenshi abantu bumva ko ari ibintu bishoboka gusa mu bihugu byateye imbere, ariko nageze muri Vietnam, na bo barabikora. Natwe birashoboka.”
Uretse ubushake bwo guteza imbere iri koranabuhanga, hari n’imbogamizi zikomeye u Rwanda rukwiye gukemura. Muri zo harimo kubura amakuru ahagije ku baganga n’abaturage, ubuke bw’abaganga babizobereye (nko muri CHUK harimo umwe gusa kandi hakenewe batanu), ndetse n’ibibazo bikunze kuvuka mu gihe cyo kubyara birimo umuvuduko w’amaraso utera ‘complications’, kuva k’umubyeyi no kwandura kwa nyuma yo kubagwa.
Intego nyamukuru ni uko u Rwanda rushaka kugabanya umubare w’abagore bapfa babyara, rukagera ku 70 mu babyeyi 1,000 babyaye, ndetse amahirwe yaboneka bikagera no kuri zeru.
Ni icyerekezo kigaragaza ko nubwo ari urugendo rurerure, rudashingiye ku nkunga z’amahanga gusa, ahubwo rusaba ubushake, ubushobozi bw’abaganga, no gushora imari mu ikoranabuhanga.
Henriette UWAMAHIRWE







