Ikawa y’u Rwanda ikomeje guca impaka mu ikawa nziza ku Isi
Ikawa y’u Rwanda ikomeje guca impaka mu ikawa nziza ku Isi
Ikawa y’u Rwanda yagaragaye mu za mbere eshanu ku Isi mu imurikagurisha "World of Coffee San Diego 2026", igaragaza ubuziranenge bwayo ku isoko mpuzamahanga.
Ikawa y’u Rwanda yongeye kugaragara mu ikawa nziza ku isi, nyuma yo kuza mu myanya itanu ya mbere mu marushanwa mpuzamahanga yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi byabereye mu imurikagurisha rikomeye ry’ikawa ku rwego mpuzamahanga, rizwi nka World of Coffee San Diego, ryabereye i California kuva ku wa 10 kugeza ku wa 12 Mata 2026.
Mu ikawa 48 zaturutse hirya no hino ku isi zasogongewe (coffee cupping), ikawa y’u Rwanda yabashije kwisanga mu za mbere eshanu, igaragaza urwego rwo hejuru rw’ubwiza n’uburyo ikomeje kwiyubaka ku isoko mpuzamahanga.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko iyi ntsinzi ari ikimenyetso cy’umuhate u Rwanda rukomeje gushyira mu guteza imbere ubuhinzi bufite ireme.
NAEB yagize iti: “Iyi ntsinzi ishimangira umuhate w’u Rwanda mu kuzamura ubwiza bw’ikawa, guhanga ibishya no kongera ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga.”
Uretse kwitabira amarushanwa, u Rwanda rwagiye muri iri murikagurisha rugamije no gushaka amasoko mashya, kongera kumenyekanisha ikawa yarwo, ndetse no kubaka umubano n’abaguzi mpuzamahanga.






