Ikipe ya APR FC yanyagiye Mukura VS iyisanze ku kibuga cyayo: uko imikino y"uyu munsi yagenze
Ikipe ya APR FC yanyagiye Mukura VS iyisanze ku kibuga cyayo: uko imikino y"uyu munsi yagenze
Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda(BK pro League) yakomeje kuri uyu wa gatandatu amakipe arimo APR FC yitwara neza.
Uyu munsi kuwa 25 Mata 2026 shampiyona y'icyiciro cya mbere cy'umupira w'amaguru mu Rwanda yakomeje aho amakipe yakinaga umunsi wa 28 wayo muri iyi shampiyona iri kwegereza ku musozo amakipe arimo APR FC na Al Hilal SC abona intsinzi.
Umukino wabanjirije Indi ni uw'ikipe ya APR FC yari yerekeje mu karere ka Huye gukina na Mukura VS aho amakipe yombi yashakaga kongera amanota kugirango agume cyangwa azamuke ku rutonde rwa Shampiyona y'icyiciro cya mbere iri kugana ku musozo.
Igice cya mbere cy'umukino cyaje kirangira ikipe ya APR FC na Mukura VS binganyije ubusa ku busa cyakora ikipe ya APR FC yaje kubona Penalite ku munota wa 6 iterwa na rutahizamu wayo Djibril Outtara arayirata.
Amakipe yombi yagarutse mu gice cya kabiri yakaniye cyane ashaka kureba mu rushundura biza kurangira APR FC yinjije mu izamu rya Mukura VS igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 50 gitsinzwe na Djibril Outtara.
Ku munota wa 56 w'umukino Hakim Kiwanuka nawe yaje kureba neza uko umunyezamu wa Mukura ahagaze aterekamo igitego cya kabiri cya APR FC naho Nduwayo Alex aza gutsinda icy'agashyinguracumu ku munota wa 61 ari nabyo byarangije uyu mukino.
Ikipe ya APR FC yahise igira amanota 55 ku mwanya wayo wa kabiri naho Mukura iguma ku mwanya wa karindwi ku rutonde rwa Shampiyona.
Andi makipe yakinnye harimo Al Hilal SC yakinnye na Musanze FC kuri Kigali Pele stadium, uyu mukino warangiye Al Hilal SC itsinze ibitego bibiri kuri kimwe cya Musanze naho Gorilla FC itsinda AS Muhanga 2 kuri 1.






