Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma
Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma
Umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori barikubyinira ku rukoma kubera amafaranga ari gushyirwamo, guhera ku bihembo amakipe ari gutsindira Mu kiciro cya kabiri cyasojwe mu mpera z’iki cyumweru, hatanzwe ibihembo bya miliyoni 36.
Ikipe ya Gakenke Ladies yegukanye igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu bagore itsinze Rambura WFC ibitego bitatu kuri kimwe (3-1).
Gakenke Ladies nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu mupira w'amaguru mu rwanda yanahembwe miliyoni 10 z’amafaranga y'urwanda, iya kabiri ni Rambura WFC yahembwe miliyoni 8, hahembwe kugeza ku makipe atandatu yose.
Umutoza wa Rambura WFC, Uwineza Nadia, yavuze ko yishimye cyane nubwo yatsinzwe.
Ati: “Nk’umunyabigwi wakinnye muri AS Kigali n’ikipe y’igihugu, ndishimye cyane nubwo ntsinzwe, kuko ari ubwa mbere mbonye ibi bintu. Twakiniraga ubuntu, none ubu umupira watunga umuntu. Ndashimira FERWAFA kuri ibi bihembo. Ikipe y’ikiciro cya kabiri mu bagore igahabwa miliyoni 10? Ntibisanzwe. Ababyeyi mubyumvireho mureke abana b’abakobwa bakine.”
Komiseri ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA, Niyitanga Desiré, yavuze ko bashaka guteza imbere umupira w’abagore, ku buryo hari amakipe azajya akina stade ikuzura nk’uko bigenda iyo APR FC yakinnye na Rayon Sports FC.
Rambura WFC na Gakenke Ladies za zamutse mu cyiciro cya mbere zisimbuye AS Kigali na Nyagatare WFC za manutse mu cyiciro cya kabiri.
Mbere y’uyu mukino, Rambura WFC yari iyoboye urutonde n’amanota 11, Gakenke Ladies ari iya kabiri n’amanota 9.
Gakenke Ladies yasanze Rambura WFC ku kibuga cyayo kuri iki cyumweru iyi tsinda ibitego bitatu kuri kimwe (3-1), ihita ifata umwanya wa mbere.
Usibye ibihembo bya miliyoni 36 byatanzwe mu cyiciro cya kabiri, mu cyiciro cya mbere ho hatanzwe ibihembo bya miliyoni 63 byo kuva ku ikipe ya mbere kugeza ku ya gatandatu.
Rayon Sports WFC yatwaye igikombe cya shampiyona mu cyiciro cya mbere yegukanye miliyoni 20 z’amanyarwanda, Police WFC yabaye iya kabiri yegukanye miliyoni 15, iya gatatu itwara miliyoni 10.
Si mu bagore gusa bishimira ibihembo, kuko no mu bagabo ibihembo byariyongereye haba mu cyiciro cya mbere no mu cya kabiri.
Igihembo cy’ikipe ya mbere mu cyiciro cya mbere mu bagabo cyavuye kuri miliyoni 25 kigera kuri miliyoni 80 z’amafaranga y'urwanda.
Ikipe ya mbere mu cyiciro cya kabiri mu bagabo yahembwe miliyoni 25, ubundi zahabwaga iya mbere yo mu cyiciro cya mbere.
Ni ubwa mbere ibihembo bingana bitya bitanzwe mu mateka ya ruhago nyarwanda, kuko byose hamwe byageze kuri miliyoni 484 z'amafaranga y'urwanda.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure






