Ikipe ya Rayon Sport yanze gusuzugurirwa imbere ya City Boys
Ikipe ya Rayon Sport yanze gusuzugurirwa imbere ya City Boys
Imikino yo guhatanira igikombe cy'amahoro yakomeje kuri uyu wa 18 Gashyantare aho mu mikino yari ihanzwe amaso harimo uwa Rayon Sport yitwaye neza
Ikipe ya Rayon Sport yari itegerejweho insinzi n'abakunzi bayo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare yatanze ibyishimo ku bakunzi bayo aho yari ihanganye na City Boys batanaga mu mitwe nyuma yo gutsinda ibitego bibiri ku busa.
Ni umukino waranzwe n'ishyaka aho ikipe ya Rayon Sport Yakinnye neza bitanga icyizere bikanatanga umusaruro kuko igice cya mbere cy'umukino cyarangiye iyi kipe yambara ubururu n'umweru ifite abafana benshi mu Rwanda ifite igitego kimwe ku busa bwa City Boys kikaba cyashyizwe mu rushundura na Fall NGAGNE ku munota wa 32 w'umukino.
Nyuma yo gusoza igice cya mbere ikipe ya Rayon Sport iyoboye umukino yakomeje kugerageza amahirwe bashaka ikindi gitego Cyakora biza kubakundira kuko Fally NGAGNE yongeye kunyeganyiza inshundura y'izamu rya City Boys umukino waje no kurangira ikipe ya Rayon Sport itsinze ibitego bibiri ku busa bwa City Boys yari yaje idahabwa amahirwe.
Nyuma y'uyu mukino ubanza ikipe ya Rayon Sport imaze gukina ihise itangaza ama tariki indi mikino izakinirwa harimo igera ku 10 izakira naho indi 7 ikazasura mu gihe izakinira ku bibuga birimo Kigali Pele Stadium,Amahoro Stadium,Umuganda,Huye no ku kibuga cya Musanze cyitwa Ubworoherane.





