Imberakuri PS yavuze ku byo gutanga umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika
Imberakuri PS yavuze ku byo gutanga umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika
Umuyobozi w’Ishyaka PS Imberakuri akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Mukabunani Christine, yavuze ko rifarafata umwanzuro ku ngingo yo gutanga umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Yabitangarije mu Nteko Rusange y’iri shyaka ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba yabereye mu karere ka Karongi kuri uyu wa 30 Werurwe 2024, avuga ko umwanzuro uzafatirwa mu Nteko Rusange y’iryo shyaka ku rwego rw’igihugu iteganyijwe muri Gicurasi 2024.
Ati "Ntabwo turafata umwanzuro. Ku rwego rw’igihugu kongere ntiraterana. Ntabwo namenya icyo tuzanzura ariko byose tubifitiye uburenganganzira nta kintu na kimwe kitubuza, nta miziro dufite. Kongere iri mu kwa gatanu nibwo tuzayafata umwanzuro".
Mu gihe hakibura amezi ane ngo amatora agere, Umuryango wa FPR-Inkotanyi wamaze gutangaza Paul Kagame nk’umukandida wawo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ndetse n’andi mashyaka nka PSD na PL na yo yamaze gutangaza ko azashyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi.
Ku ruhande rwa PS Imberakuri, Mukabunani yavuze ko ubu bari kuzenguruka mu ntara zose baganira n’abarwanashyaka mu kwitegura amatora, ndetse banakira kandidatire z’abashaka kuzahagararira iryo shyaka mu matora y’Abadepite.
Ati "Tumaze kwakira kandidatire z’abarwanashyaka 131 bashaka kujya ku rutonde rw’abakandida -depite rwa PS Imberakuri. Nirwo tuzatoramo abakandida 80 bazahagararira ishyaka mu matora y’abadepite".
Abarwanashyaka ba PS Imberakuri bavuga ko biteguye neza amatora y’abadepite n’aya Perezida wa Repubulika ndetse bamwe mu bagaragaje ubushake bwo kuzahagararira ishyaka muri ayo matora, bavuga ko biteguye kuzazana impinduka nziza.
Nshimiyumuremyi Ephrem, umusore wo mu Karere ka Rutsiro winjiye muri PS Imberakuri mu 2016, ushaka kuzaba umudepite yabwiye IGIHE ko mu bibazo yumva byashyirwa muri gahunda y’ishyaka ryabo harimo politiki yo kurwanya ubushomeri mu rubyiruko no kongera umubare w’abaganga.
Ati "Igitera ubukene n’ubushomeri mu rubyiruko ni uko ujya kwaka inguzanyo banki ikagusaba ingwate kandi wenda iwanyu nta sambu bafite. Icyo twifuza ni uko BDF yajya yumva imishinga myiza ikayitera inkungu twe tugakora twishyura…Mbaye umudepite nakora ubuvugizi umubare w’abaganga ukiyongera kugira ngo abaturage babashe kwivuza bitabagoye".
Uwineza Aline winjiye muri iri shyaka mu 2019 yavuze ko amatora bayiteguye neza kandi ko bazaharanira ko akorwa mu bwisanzure nta muvundo.
Ati "Tuzakurikiza amabwiriza y’ishyaka n’amategeko agenga amatora kugira ngo amatora agende neza. Muri manifesto y’ishyaka bakongeramo ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu, kuko nazo ziri mu bibangamiye imibereho myiza y’abaturage".
Ishyaka ry’Imberakuri Riharanira Imibereho Myiza ryashyinzwe mu 2008, kuri ubu rifite abadepite babiri muri 80 bagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda.







