Imihango yatumye abagore bagera 1559 basaba ikiruhuko ku kazi
Imihango yatumye abagore bagera 1559 basaba ikiruhuko ku kazi
Nyuma y’uko mu 2023 Espagne yemeje itegeko ryo guha ikiruhuko cy’akazi abagore n’abakobwa bababara cyane bari mu mihango, Minisiteri ishinzwe imibereho myiza y’abaturage muri icyo gihugu igaragaza ko icyo kiruhuko cyasabwe inshuro 1,559 hagati yo kuwa 01 Kamena 2023 kugeza muri Mata 2024.
Espagne ni cyo gihugu cya mbere cy’i Burayi cyashyizeho icyo kiruhuko kimara iminsi itatu, ku buryo umugore cyangwa umukobwa ugihawe afite akazi amara iminsi itatu atakajyaho kandi akayihemberwa.
Inkuru ya The Guardian yo kuwa 04 Kamena 2024 igaragaza ko n’ubwo abagore bashyiriweho icyo kiruhuko abagisabye ari bake, kuko bari ku kigero cya 4.75 buri munsi.
Bimwe mu byo iyi nkuru igaragaza ko byagize uruhare mu kuba abasaba icyo kiruhuko barabaye bake ni uko ibikubiye muri iryo tegeko bishobora kuba byarashyize amananiza kuri bamwe mu bagore n’abakobwa, dore ko ugisaba agomba kwerekana ibyagombwa byasinyweho na muganga wemewe, byemeza ko yibasirwa n’indwara nka ‘Endometriosis’ zifata abagore n’abakobwa mu gihe cy’imihango.
Hari kandi abagore n’abakobwa batinya kuba bakwemera ko bababara bari mu mihango kugira ngo badasaba ikiruhuko bikaba byazabaviramo gutakaza akazi, dore ko ubushomeri muri icyo gihugu bukomeza kwiyongera, imibare ikaba igaragaza ko bwari ku 12.14% mu 2023.





