Imisoro ya miliyari 3.6 Frw yakusanyijwe: RRA igaragaza uko byubaka kwigira kw’igihugu n’uruhare rw’abaturage
Imisoro ya miliyari 3.6 Frw yakusanyijwe: RRA igaragaza uko byubaka kwigira kw’igihugu n’uruhare rw’abaturage
Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Niwenshuti Ronald, yagaragaje ko imisoro ari nk’amaraso mu mubiri w’umuntu kuko ari yo ituma ubukungu bw’igihugu butera imbere.
Yagarutse cyane ku ntego RRA yahawe, aho igomba gukusanya miliyari 3.628 Frw mu isanduku ya Leta mu mwaka wa 2025/2026, uko bateganya kubigeraho ndetse n’impamvu abaturage bakwiye kurushaho kumva uruhare rwabo mu kubaka ubukungu bw’igihugu cyabo.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, RRA ifite intego yo gukusanya 54% by’ingengo y’imari ya miliyari 7.032,5 Frw izakoreshwa muri uyu mwaka watangiranye na Nyakanga 2025.
Ibi bijyanye no kuba muri uyu mwaka w’ingengo y’imari haratangiye gushyirwa mu bikorwa gahunda yo gutanga imisoro mishya iheruka gushyirwaho, aho yitezweho umusanzu ukomeye mu guteza imbere igihugu.
Niwenshuti Ronald yagaragaje ko abaturage bakwiye kumva ibyiza byo gutanga imisoro mu kubaka ubukungu bw’igihugu cyane ko ibagarukira binyuze mu bikorwaremezo byubakwa hirya no hino mu gihugu.
Niwenshuti yakomeje yerekana ko ubukungu bw’ibihugu buba bwubakiye ku baturage batanga umusoro kandi ko umusoro ari nk’amaraso mu mubiri w’umuntu.
Ati “Igihugu gishobora kwizera ko kizabaho, kuko abantu bacyo bakora, bagatanga umusoro, ubukungu bugatera imbere. Ubifate ko umusoro ari nk’amaraso mu mubiri. Umusoro ni amaroso y’ubukungu bw’igihugu kuko iyo tuwukusanyije twubakamo imihanda, amashuri, umutekano, amavuriro ariko nyuma y’ibyo byose umusoro utanga akazi.”
Yagaragaje ko umusoro utanga akazi binyuze mu kuba iyo watanzwe hagakorwa ibikorwaremezo runaka, usanga hari abaturage bahabwamo akazi kandi abo baba bafite imiryango batunze.
Yanerekanye ko umusoro kandi utanga isoko. Mu buryo bworoshye, iyo hagiye gukorwa igikorwaremezo runaka, hatangwa isoko rijyanye no kubona nk’ibikoresho bizakoreshwa n’ibindi.
Ati “Ibyo rero ni byo bituma ubukungu bw’igihugu bugenda bwiyongera umunsi ku wundi, umwaka ku wundi.”
Gukusanya 54% by’ingengo y’imari bizashoboka?
Niwenshuti yagaragaje ko kuba RRA yarahawe gukusanya angana na 54% by’ingengo y’imari y’igihugu mu mwaka wa 2025/2026 ari intambwe ikomeye.
Nko mu 1998 RRA igitangira gukora, yakusanyaga miliyari 66 Frw gusa. Ubaze neza usanga nibura buri mwaka haragiye hagaragara inyongera ya 13% ku misoro yinjira.
Ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026 ingana na miliyari 7032,5 Frw aho 62,8% byayo bizajya mu gice cyahariwe guteza imbere ubukungu nko kubaka imihanda, 21% bijyanye mu bijyanye no guteza imbere imibereho myiza.
Ati “Iyo 62,8% ni ho hari bya bikorwa navugaga birimo kwegereza abaturage ibikorwaremezo, bivuze ko ari amafaranga menshi agiye gusubira mu baturage. Nk’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kugira ngo tugere kuri iyo ntego birasaba ubufatanye. Ntabwo RRA yonyine yabigeraho.”
Impamvu y’imisoro mishya
Niwenshuti yavuze ko imisoro mishya yashyizweho n’iyavuguruwe ishingiye kuri gahunda ya Leta yo kwagura uburyo bw’imisoreshereze.
Yavuze ko icyo igihugu cyifuza ari uko nibura mu 2029 imisoro izaba ingana na 19% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.
Ati “Uko turushaho gukusanya imisoro myinshi, ndashaka tubifate nk’uko ucunga urugo rwawe, ushaka gutera imbere ni nako igihugu kiba gishaka gutera imbere. Iyo ufashe gahunda yo kujya muri banki ngo wigurize, ikubaza niba ufite ubushobozi bwo kwishyura…n’igihugu nacyo kugira ngo gitere imbere kandi byihuse ni ukugaragaza ubushobozi bwacyo. Nta handi rero buturuka uretse muri wa musaruro uturuka ku musoro, kikabasha kuba cyakwiguriza, kikubaka ibikorwa by’iterambere hakiri kare, atari ukuvuga ngo ibyiza bizaza ejo.”
Yakomeje ashimangira ko ari bwo bwa mbere igihugu kigize impinduka nyinshi mu bijyanye n’imisoro ariko bigamije gufasha Abanyarwanda kumenya neza aho igihugu kigana.
Ati “Umusoro ubwawo ntabwo uhagije, ahubwo impamvu yawo ituma umuntu abyumva neza. Ni byo iya mbere ni ugushaka kongera ayo twinjiza, kabiri ni ukugabanya icyuho kiba gihari gishingiye ku buryo abantu binjiza no guhindura imyumvire y’abaturage.”
Yagaragaje ko umusoro ushobora gushyirwa ku bicuruzwa bimwe nk’inzoga, itabi n’imikino y’amahirwe mu rwego rwo guca intege uburyo bikoreshwa n’abaturage, kugira ngo hirindwe ko byabagiraho ingaruka nyinshi.
Yasabye abaturage guhindura imyumvire no kumva ko bakwiye kugira uruhare mu guharanira ko igihugu gitera imbere binyuze mu gusora neza.
Abanyamakuru basabwe gufasha abaturage kumva impamvu yo gutanga umusoro.
Henriette UWAMAHIRWE





