Kimisagara: Yamukubise kugeza amwibagije aho atuye
Kimisagara: Yamukubise kugeza amwibagije aho atuye
Umukobwa ukora mu kabari gaherereye mu Kagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara yakubiswe mu buryo bukomeye n’umusore bakorana bimuviramo kumara iminota 40 yaguye igihumur
Ibi byabaye ahagana saa tanu n’igice z’amanywa yo kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ukwakira 2025.
Abatangabuhamya babwiye UKWELITIMES dukesha iyi nkuru, ko batazi icyo uyu mukobwa n’umusore bakorana mu kabari k’uwitwa Aisha bapfuye ahubwo bashidutse gusa babona bari kurwana.
Aba baturage bemeza, ko uyu mukobwa n’umuhungu bakorana bose bari basinze ndetse batazi impamvu akabari bakoreramo gacuruza inzoga amasaha yose kandi kegeranye n’ibiro by’Akagari ka Kamuhoza gaherereyemo.
Umwe yagize ati “ Njye nashidutse gusa umukobwa bari kumukandagira mu mutwe mbona abuze ubwenge umwuka urahera atangiye gutabaza acira ifuro nibwo twatabaje.”
Yakomeje avuga ko atazi icyo uwo mukobwa yapfuye n’uwo musore bakorana ariko yumvise batongana cyane mbere yo kurwana.
Habiyaremye Idrisa, we yavuze ko ubuyobozi bwagakwiye guhana uriya musore bitewe n’uko byagaragaye ko yashakaga kwica uwo mukobwa bakorana.
Ati “ Sha nibamuhane kabisa kandi bamuhe gihano akwiye, uzi ko yamukandagiye mu ijosi uriya mukobwa aciro ifuro? Noneho icyantangaje n’uburyo umukobwa ubwo yanamaraga kugarura ubwenge yayobewe amazina ye n’ay’aho atuye bajya bamubaza, akavuga ngo nabyibagiwe kubera ibipfutsi bamuteraguye.”
Umunyamabaga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamuhoza, Sibomana Josephine, nawe yavuze ko ayo makuru bayamenye.
Ati “ Twabimenye tugiye kureba uko bimeze, uriya mukobwa tumwoherereze kwa muganga.”
Ibi bikimara kuba imodoka y’Umutekano y’Umurenge wa Kimisagara yahise ifata uwo musore imujyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara.
Abatuye muri aka gace bavuga ko bahangayikishijwe n’utubari tugurisha inzoga mugitondo.





