Impamvu RDF itagira icyiciro cy’ingabo zirwanira mu mazi yamenyekanye
Impamvu RDF itagira icyiciro cy’ingabo zirwanira mu mazi yamenyekanye
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yasobanuye ko ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu mutwe w’izirwanira mu mazi nta cyiciro cyihariye zifite kubera ko u Rwanda nta nyanja zarwaniramo rugira.
Yabitangaje ubwo kuri uyu wa Kane yasobanuriraga Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite umushinga w’Itegeko rigenga Ingabo z’u Rwanda mbere yo kwemeza ishingiro ryawo.
Uyu mushinga ukubiyemo zimwe mu mpinduka zakozwe mu gisirikare cy’u Rwanda, nyuma y’amavugurura aheruka gukorwa mu buyobozi bukuru bwacyo.
Mu busanzwe Ingabo z’u Rwanda zabagamo ibyiciro bitatu birimo icy’izirwanira ku butaka, izirwanira mu kirere ndetse n’iz’inkeragutabara; gusa amavugurura yakozwe yasize zishyizwemo icyiciro gishya cy’Ingabo zishinzwe ibijyanye n’ubuzima.
Nyuma y’uko Minisitiri Marizamunda yari amaze gusobanura uriya mushinga w’itegeko, Depite Musolini Eugène yabajije niba nta kuntu umutwe w’ingabo za Marines na wo wajya muri ririya tegeko nka kimwe mu byiciro bigize RDF.
Minisitiri Marizamunda yasobanuye ko abasirikare bo muri uyu mutwe basanzwe babarizwa mu cyiciro cy’ingabo zirwanira ku butaka, bijyanye n’uko u Rwanda nta mazi magari rufite zakoreramo akazi kazo.
Ati: "Umutwe w’ingabo za Marines rero, ntabwo ari icyiciro cy’ingabo kubera ko buriya Marines ibarirwa mu ngabo zirwanira ku butaka. Mu bihugu bifite inyanja ni byo bigira ibyo bita ’navy’ (ingabo zirwanira mu mazi). Aya [mazi] yacu rero ntabwo ari amazi, umuntu yayita amazi mato yo mu gihugu imbere. Mu cyongereza bayita inland waters, aya rero ntabwo asaba ’navy’, asaba Marines. Iyo Marines rero mu cyiciro cy’ingabo zirwanira ku butaka ni ho ibarirwa."
Minisitiri w’Ingabo yunzemo ati: "Njya mbona umugabane wa Afurika hari ahantu uzamanyuka, umunsi twakoze ku nyanja abazaba bariho icyo gihe bazahita bashyiraho icyiciro cy’ingabo zirwanira mu mazi".





