Impunzi z'Abarundi zigiye kwirukanwa ku ngufu

Feb 18, 2024 - 09:58
 0
Impunzi z'Abarundi zigiye kwirukanwa ku ngufu

Impunzi z'Abarundi zigiye kwirukanwa ku ngufu

Feb 18, 2024 - 09:58

Abategetsi ba Tanzaniya batangarije UNHCR n’imiryango itegamiye kuri Leta bifatanya ko inkambi ya Nduta igomba gufungwa bitarenze mu Kwakira uyu mwaka. Impunzi zo ziritotomba zivuga "ihohoterwa ry’uburenganzira bwacu". Barasaba kurindwa na Loni.

Hakurikije ingengabihe ya minisiteri ishinzwe ibibazo by’imbere muri Tanzaniya SOS Médias Burundi yabonye, amashuri, amatorero n’ibikorwa remezo by’ubuzima byose bigomba gufungwa mu kwezi kwa cumi.

Ibintu byose bigomba gushyirwa mu bikorwa na minisiteri ishinzwe ibibazo by’imbere muri Tanzaniya ku bufatanye na UNHCR n’ibigo by’abafatanyabikorwa.

Hagati ya Gashyantare na Nzeri 2024, imiryango itegamiye kuri Leta na UNHCR ifite ingengabihe yo gufunga ibyo bikorwa remezo kimwe kimwe kugeza byose bifunzwe.

Kandi mu Kwakira, inyandiko igira iti: "ntihazongera kubaho serivisi z’uburezi zihabwa Abarundi, amatorero yose azafungwa kandi inkambi ya Nduta nayo izafungwa."

Mu mpera za Mutarama, umugaba mukuru w’ingabo za Tanzaniya yasabye guverinoma “gucyura ku gahato impunzi z’Abarundi” azishinja cyane cyane kuba mu “dutsiko tw’abagizi ba nabi, gushaka ubwenegihugu bwa Tanzaniya binyuze mu kurenga ku mategeko no kubona“ akazi mu bigo bya Leta binyuze mu buriganya ”.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501