Imvura yaguye irimo urubura rwinshi yangije indege yari mu kirere

Jun 12, 2024 - 23:33
 0
Imvura yaguye irimo urubura rwinshi yangije indege yari mu kirere

Imvura yaguye irimo urubura rwinshi yangije indege yari mu kirere

Jun 12, 2024 - 23:33

Indege ya Austrian Airlines, yangijwe n'imvura yarimo urubura rwinshi ubwo yari mu kirere ikaba yarimo abagenzi 137 ariko ku bwamahirwe ntacyo abagenzi babaye.

Amakuru avuga iyi ndege ya Austrian Airlines yarimo abagenzi 137 harimo n'abakozi batandatu, ikaba yari ivuye ahitwa Palma de Mallorca mu gihugu cya Espagne yerekeza Vienna muri Australia.

Amashusho yakwirakwiye kumbuga nkoranyambaga yerekana izuru ry'indege rya hongotse ndetse no ku gice cyaho umupirote yicara nacyo cyari cyangiritse.

Iyo ndege yo mubwoko bwa Airbus A320, bivugwa ko yaba abakozi bo mu ndege ndetse na bapirote bahise babura radari yerekana ikirere.

Kuri ubu iyo ndege iriho irakorerwa ubugenzuzi ndetse no kuyisana, gusa ntamuntu wigeze agira ikibazo mu bantu bose bari bayirimo. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06