Rwamagana: Umunsi w’Intwari wahujwe no gutaha imihanda mishya

Feb 1, 2024 - 10:47
 0
Rwamagana: Umunsi w’Intwari wahujwe no gutaha imihanda mishya

Rwamagana: Umunsi w’Intwari wahujwe no gutaha imihanda mishya

Feb 1, 2024 - 10:47

Mu kwishimira Umunsi w’Intwari ku nshuro ya 30, ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwatashye imihanda ya kaburimbo mishya yuzuye muri uyu Mujyi ikoroshya ubuhahirane ndetse ikanafasha abagatuyemo kugera ku iterambere, abaturage basabwa kubungabunga ibi bikorwaremezo bakarushaho kwiteza imbere.

Iyi mihanda yatashywe kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2024 ireshya na kilometero 6,5 yuzuye itwaye miliyari 5,7 Frw. Irimo iyubatswe mu gice cya mbere irimo ibilometero 2 harimo uva kuri Gare ukagera ku gakiriro ka Rwamagana n’indi yubatswe muri uyu mujyi.

Hari kandi indi igizwe n’ibilometero 4,46 byubatswe mu mujyi wa Rwamagana, ahubatswe imihanda icyenda itandukanye, inashyirwaho amatara n’ubusatani.

Bamwe mu baturage bo muri aka Karere bavuga ko imihanda ya kaburimbo bubakiwe yabafashije mu kongerera agaciro ubutaka bwabo, amatara abafasha mu kuva mu kizima ku buryo ntawe ugitinya gutaha nijoro.

Mulisa Fred utuye mu mujyi wa Rwamagana yavuze ko yahageze nta bikorwaremezo byinshi bihari ariko ubu ngo arishimira ko ahantu henshi muri uyu mujyi hari imihanda ya kaburimbo

Ati "Ubu hamaze kuba impinduka zikomeye cyane. Hari imihanda yubatswe cyane cyane nk’iyo twatashye uyu munsi, hari isoko riri kubakwa n’ibindi bikorwaremezo byinshi. Kubihuza rero n’uyu munsi nk’abantu bazi amateka y’iki gihugu bidutera imbaraga cyane ndetse bikanadutera ishyaka ryo kubibungabunga no gufatanya n’ubuyobozi kubirinda.”

Muyandinda Emmanuel umaze imyaka 24 atuye muri Rwamagana, yavuze ko imihanda bubakiwe yabarinze icyondo cyinshi cyahabaga ndetse yongerera agaciro inzu zabo.

Ati "Icyo bivuze rero, bitugaragariza ubuyobozi bwita ku baturage kandi bikatugaragariza icyerekezo cy’ubuyobozi bwacu cyo guteza imbere u Rwanda n’abaturage muri rusange. Twebwe ubu ibyo tubona ni nk’ibitangaza mu gihe gito urebye uko Rwamagana yari imeze izi nzu zose ni nshya, aha hose hari ibihuru ahandi hari insina mbi none ubu hari ibikorwaremezo, ubuyobozi bwiza bwapimye ibibanza bunakangurira abantu kuhatura.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko kuri uyu munsi w’Intwari bishimira ibikorwaremezo byinshi byakozwe birimo imihanda myinshi yahinduye ubuzima bw’abaturage muri uyu mujyi. Yavuze ko bishimira ko bashobora kugenda ijoro n’amanywa kuko iriho amatara.

Ati "Ubu abacuruza bashobora gucuruza amasaha menshi n’abagenda bakagenda amasaha menshi nta nkomyi. Ibindi twishimira ni nk’ikigo nderabuzima cya Mwulire cyuzuye, ubu imirenge yose uko ari 14 ifite ibigo nderabuzima, dufite amazi twongereye ubushobozi muri Mwulire, twaguye Agakiriro ka Rwamagana, hari isoko ryiza rya kijyambere n’ibindi byinshi bihindura ubuzima bw’abaturage.”

Meya Mbonyumuvunyi yakomeje avuga ko ibi bikorwaremezo ubihuje n’ubutwari bw’Abanyarwanda, byerekana gukorera hamwe, ubushake n’icyerekezo cy’igihugu.

Ati "Niba mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta na metero imwe ya kaburimbo uretse umuhanda ugenda ugana Rusumo, Rwamagana mu Mujyi ntayo twari dufite, ubu rero dufite ibilometero byinshi cyane, twari dufite ishuri rimwe gusa ariko ubu difite amashuri menshi. Ibi byose ntabwo byakozwe n’abanyamahanga ahubwo ni Abanyarwanda ubwabo. Ibi rero birerekana ubutwari bwo kubohora Abanyarwanda mu mibereho n’iterambere.”

Meya Mbonyumuvunyi yakomeje amenyesha abaturage ko ibi bikorwaremezo babona bitikoze ahubwo hari ababikoze ari na zo ntwari. Yavuze ko hari izikiriho zihumeka, hakaba n’izindi zaguye ku rugamba zirwanira ko Abanyarwanda bagira amahoro.

Uyu muyobozi yasabye abatuye mu karere ka Rwamagana kugirana igihango cy’amaraso, bagaharanira kubungabunga amahoro n’ibikorwaremezo bubakiwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab (uwa kabiri uturutse ibumoso) yasabye ko ibikorwaremezo begerejwe byafatwa neza
Mulisa Fred yavuze ko imihanda mishya ibafasha mu iterambere
Munyandinda Emmanuel yavuze ko imihanda ya kaburimbo begerejwe yatumye ubutaka bwabo bugira agaciro
Mu mujyi wa Rwamagana hubatswe imihanda myinshi
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268