Imyidagaduro: Umubyinnyi Jojo Breezy yavuye imuzi uko yari agiye kureka kubyina akigira gukora mu kabari (Video)

Mar 31, 2024 - 04:11
 0
Imyidagaduro: Umubyinnyi Jojo Breezy yavuye imuzi uko yari agiye kureka kubyina akigira gukora mu kabari (Video)

Imyidagaduro: Umubyinnyi Jojo Breezy yavuye imuzi uko yari agiye kureka kubyina akigira gukora mu kabari (Video)

Mar 31, 2024 - 04:11

Jojo Breezy, umwe mu babyinnyi bagezweho yahishuye uko yari agiye kureka ibyo kubyina akigira gukora mu kabari icyakora birangira byanze.

Ibi Jojo Breezy yabigarutseho mu kiganiro ‘Kulture Talk’ yagiranye na IGIHE, aho yavuze ko mu gutangira kubyina mu 2017 ubwo yari arangije amashuri yisumubuye, yagize imbogamizi zo kubyina nyamara ntagire icyo yinjiza mu gihe yari afitiye inyota umurimo.

Ati “Tukirangiza amashuri bari baratubeshye ko umuntu akiva mu ishuri azahita abona akazi, njye rero ubwo narangizaga nabonye bikomeye, bitewe nuko nize kubaka nanze gukora ikiyede.”

“Heri n’igihe nari nabonye akazi ko gukora mu kabari ngomba kukajyamo, icyakora njye n’abo twabyinanaga tuza kubona akazi ko kubyina mu bukwe baduhemba ibihumbi 30Frw buri umwe, mpita mbona ko ari ibintu bibamo amafaranga.”

Uyu musore wabonye amafaranga mu kubyina agahita ahindura umugambi wo kujya gukora mu kabari, yaje guhita akomerezaho none ubu ni umwe mu bagezweho mu mwuga wo kubyina.

Uyu musore avuga ko byibuza yinjiza amafaranga amubeshaho abikesha uyu mwuga yihebeye.

Jojo Breezy wari kumwe na Divine Uwa muri iki kiganiro, yahishuye ko binjiza amafaranga yaba mu bitaramo ndetse no kwamamariza abantu binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Byiyongeraho kwamamaza ibihangano by’abahanzi binyuze mu mbyino zabo.

Aba babyinnyi bahishuye ko uko imbuga nkoranyambaga zagiye zitera imbere, ariko nabo bagiye bazibonamo amahirwe yo kuzibyaza umusaruro binyuze mu mpano zabo.