Indonesia:Abaturage bakomeje kwishyira mu kaga kubera Itabi
Indonesia:Abaturage bakomeje kwishyira mu kaga kubera Itabi
Abaturage bo mu gihugu cya Indonesia byumwihariko abagabo bakomeje gutera isi impungenge kubera izamuka ry'itabi riri kugurwa ku rwego rukabije.
Impungenge ku buzima bw'abatuye isi ku baturage bo mu gihugu cya indonesia rikomoka ku mibare iheruka gushyirwa ahagaragara igaragaza ibihugu bifite izamuka rikabije mu gufata ku kiyobyabwenge cy'itabi aho iki gihugu cyisanze ku mwanya wa mbere.
Nk'uko bigaragara ku rutonde rw'ibigo bitandukanye nka Infodex byakoze ijanisha n'imibare ku bihugu bifite iyongera ry'abagabo bafata ikiyobyabwenge cy'itabi ibihugu biyobowe na Indonesia na Myanmar bifite imibare iri ho bifite ikigereranyo cya 70% by'abagabo babarizwa ku butaka bwabyo bamaze kubatwa n'itabi.
Iyi mibare ni imwe mu mpamvu ihangayikishije isi n'ibigo bitandukanye bifite inshingano ku kwita no kurengera ubuzima bw'ikiremwamuntu cyane ko itabi riri no kuzamuka bikabije mu bintu byabase abatuye isi inyuma y'ibindi biyobyabwenge byirimo ibisukika.
Ubuzima bw'abanya Indonesia buri kujya mukaga gakomeye cyane kuburyo iyi iri kuba imwe mu nkuru zitangiye gukwrakwira kubera uburemere bwabyo bishobora no gutuma hafatwa izindi ngamba mu rwego rwo kwirinda iki kikibazo kitoroheye benshi.
Mugihe bimeze uku reka Turebere hamwe ibintu bitanu bihangayikishije isi kubera kubata abantu ndetse no mu bihugu biri kugaragaramo izamuka ry'ikunda ry'itabi riyoboye ibi bintu.
Ibihugu byugarijwe n'itabi ku isi
Indonesia(abagabo): 70.5%
Myanmar(abagabo): 70.2%
Bangladesh(abagabo): 60.6%
Chile(abagabo): 49.2%
China(abagabo): 47.7%
Ibintu byabase abantu ku isi
Gutumura itabi
Ibinyobwa
Ibiyobyabwenge bitera mu inshinge
Ikiyobyabwenge cya Cocaine
Imiti igabanya uburibwe mugihe mu bindi harimo imbuga nkoranyambaga na zimwe muri Telefoni ndetse n'imikino ibikinirwaho.





