Ubuzima: Umuntu wa mbere ku Isi yafashwe n’ibicurane by’ibiguruka abikuye ku nka
Ubuzima: Umuntu wa mbere ku Isi yafashwe n’ibicurane by’ibiguruka abikuye ku nka
Inzego z’Ubuzima muri Leta ya Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zatangaje ko zabonye umuturage wanduye virusi ya H5N1 itera ibicurane by’ibiguruka, hatahurwa ko iyo virusi yayandujwe n’inka.
Ku wa 01 Mata 2024 abaganga bo muri Texas batangaje ko iyo ndwara ifitanye isano n’imaze iminsi itahurwa mu nka zo muri iki gice, bavuga ko impamvu uyu muturage yayanduye ari uko yari amaranye iminsi n’ayo matungo, bagahumuriza abantu ko bidateje ikibazo rubanda.
Kuri iyi nshuro uyu murwayi wagaragaje ibimenyetso byo gutukura amaso bikabije gusa, kwitabwaho n’abaganga, akaba yatangijwe imiti yo guhangana n’iyo virusi.
Abaganga bo muri Amerika batangaje ko ari bwo bwa mbere mu Isi umuntu afashwe n’ibicurane by’ibiguruka abikuye ku nyamaswa y’inyamabere.
Icyakora Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo gishinzwe kugenzura no kurwanya indwara, CDC, Dr. Nirav Shah yavuze ko kugeza uyu munsi nta bimenyetso bihari by’uko iyi ndwara iri guhererekanywa mu bantu, ni ukuvuga umuntu akayanduza mugenzi we cyangwa ngo ayandure bivuye ku mata yanyoye.
Dr Shah avuga ko nta n’ubushakashatsi buragaragaza ko iyi virusi iri gukwirakwira cyane ngo abantu benshi babe bazahazwa n’iyi ndwara, agatanga icyizere ko imiti ihari yagenewe guhangana na yo ikora neza.
Mu cyumweru gishize inka zo muri leta za Texas na Kansas zavumbuweho iyi ndwara.
Inzego z’ubuhinzi n’ubworozi muri Amerika zivuga ko no mu minsi ishize inka zavuye muri Texas zijyanywe muri Leta ya Michigan na zo zasanganywe iyo ndwara.
Kuva mu 2020 virusi itera ibicurane by’ibiguruka yagaragaye mu nyamaswa zitandukanye, zirimo inka, imbwa, injangwe n’izindi.
Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS rigaragaza ko iyi ndwara yagaragajwe nk’ikibazo gikomeye bwa mbere mu 1997 muri Hong Kong.
Muri iyo myaka ibyo bicurane bimaze kwica abaturage bagera kuri 460 babyandujwe n’inyoni.
Bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara ni umuriro ukabije, inkorora, kubabara mu muhogo, kubabara umutwe, umunaniro, guhumeka bigoranye, kubabara mu bice by’ingingo n’ibindi.
Ibindi bimenyetso bishobora kuboneka birimo, kugira impiswi, kuruka, gutukura bikabije kw’amaso, n’ibindi, amakuru meza akaba ko uwafashe imiti kare ishobora kumworohereza.





