Inkuru ibabaje, Abantu barindwi bakubiswe ninkuba ubwo bari bitabiriye ibirori by'umwana wabo watsinze ikizamini cya leta

Dec 5, 2023 - 09:17
 0
Inkuru ibabaje, Abantu barindwi bakubiswe ninkuba ubwo bari bitabiriye ibirori by'umwana wabo watsinze ikizamini cya leta

Inkuru ibabaje, Abantu barindwi bakubiswe ninkuba ubwo bari bitabiriye ibirori by'umwana wabo watsinze ikizamini cya leta

Dec 5, 2023 - 09:17

Umuryango wari wakoresheje ibirori by'umwana wabo watsinze ikizamini cya leta, waje kugira ibyago aho abantu barindwi mu bari bitabiriye ibyo birori bakubiswe n'inkuba bahita bitaba Imana abandi batandatu barakomereka mu Ntara ya Mtwara muri Tanzania.

Ibi byago byabaye kuri uyu iki cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2023 mu karere ka Masasi mu ntara ya Mtwara.

Uwatanze ubuhamya yavuze ko, bagiye kubona babona hatangiye gotonyanga ibijojoba by'imvura ariko itari nyinshi, gusa ngo hahise hakubita inkuba abantu bikubita hasi.

Uwo mutanga buhamya yakomeje avuga ko bagiye kureba bagasanga umuntu umwe yamaze kwitaba Imana, hanyuma abandi batandatu baguye kwa muganga.

Umuyobozi w'Akarere ka Masasi Lauther Kanoni, yavuze abo bantu bitabye Imana bari abaturanyi baje kwifatanya na mugenzi wabo muri ibyo birori, ikindi uwo Muyobozi yavuze nuko abitabye Imana bose bazashyingurwa na leta ndetse nabakomeretse bari mubitaro nabo bakazavuzwa na leta.

Muri Tanzania hakomeje kugwa imvura nyinshi imaze guhitana abantu 50 n'imugihe abandi 1000 bakomeretse.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06