Inkuru iteye agahinda umugore yataye umwana we mu mugezi kugirango atazicwa n’inzara
Inkuru iteye agahinda umugore yataye umwana we mu mugezi kugirango atazicwa n’inzara
Umugore bikekwa ko yicuruzaga (indaya) yatawe muri yombi akekwaho kujugunya umwana we mu mugezi arapfa.
Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko hari umuturage wabonye uruhinja rwapfuye ruri mu mugezi w’Akanyaru.
Inzego zitandukanye zifatanyije zakoze iperereza zisanga urwo ruhinja ni urw’umugore witwa Jeannette w’imyaka 27 wari ucumbitse mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Ntyazo mu kagari ka Katarara mu mudugudu wa Kamabuye.
Ukekwaho kwihekura akomoka mu karere ka Gisagara, mu murenge wa Mamba mu kagari Muyaga, mu mudugudu wa Cadi.
Amakuru y’ibanze avuga ko uriya mugore yemera ko ari we wijugunyiye umwana mu mugezi kuko yabonaga umwana we agiye kwicwa n’inzira.
Uriya mugore bikekwa ko yari indaya mu ma santire ya Kamabuye na Muyenzi. Nyakwigendera yari amaze amezi atatu avutse, yitwagaga Umugwaneza Phiona.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntyazo, Alphonse Muhoza yemeje ko uriya mugore yatawe muri yombi RIB ikaba yaratangiye iperereza.
Umurambo w’umwana wakuwe mu mazi ujyanwa ku bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Ukekwa yafatiwe mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kibirizi, mu kagari ka Mbuye mu mudugudu wa Karambi aho yari yaratorokeye akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muyira mu karere ka Nyanza.







