Intambara ihinduye isura : M23 ivuga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitabaje abacanshuro
Intambara ihinduye isura : M23 ivuga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitabaje abacanshuro
Ihuriro rya AFC/M23 riri mu ntambara n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rishinja ubutegetsi bw’icyo Gihugu gukoresha abacanshuro mu bitero byabaye mu mpera z’icyumweru.
Ni ibyatangajwe na Lawrence Kanyuka uvugira ihuriro AFC/M23.
Lawrence Kanyuka yanditse kuri X ko ingabo za Leta ya Kinshasa n’abafatanyije na zo bari gukomeza kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano.
Ati “Kuva saa sita z’amanywa kuri iki cyumweru, tariki ya 24 Kanama 2025, izi ngabo zirimo cyane cyane n’abacanshuro b’abanyamahanga, zatangije igitero kigamije kwibasira ahatuwe cyane mu gace ka Kadasomwa n’utundi duce tuyegereye, kimwe n’aho dufite ibirindiro.”
Yasobanuye ko ibi bitero byahitanye abantu benshi, kandi byatumye abandi baturage bahunga kubera ibitero by’indege zitagira abapilote (drones).
Ati “Alliance Fleuve Congo irashimangira intego zayo zo kurinda abaturage b’abasivili no guhashya icyibi aho gituruka.”
Inkuru y’Abacanchuro mu mirwano ihanganishije Leta ya Congo na M23 yaherukaga kumvikana muri Mutarama 2025, ubwo batsindwaga uruhenu, abarenga 280 bagasubira muri Romania banyuze mu Rwanda bava i Goma.
Kuri iyi nshuro, Lawrence Kanyuka yavuze bizatandukana n’uko byagenze icyo gihe bahabwa inzira bagasubira iwabo mu mahoro.
Ati “Ntituzabemerera gusubira iwabo batekanye.”
Hararutumba umwuka w’intambara mu gihe ku ya 19 Nyakanga 2025, Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23 byashyizeho amahame abaganisha ku masezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Leta ya Qatar.
Aya mahame arimo ingingo isaba impande zombi guhagarika imirwano burundu ndetse n’ubushotoranyi, AFC/M23 na Leta ya RDC bikaguma mu bice bigenzura.
Gusa kuva aya mahame yashyirwaho, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo humvikanye imirwano hagati ya AFC/M23 n’ihuriro rya Wazalendo rishyigikiwe na Leta ya RDC.
Henriette UWAMAHIRWE







