Inzara iravuza ubuhuha muri kivu kubera intambara

Feb 20, 2024 - 05:43
 0
Inzara iravuza ubuhuha muri kivu kubera intambara

Inzara iravuza ubuhuha muri kivu kubera intambara

Feb 20, 2024 - 05:43

Inzara y’ibiribwa iravugwa i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo, bitewe n’intambara iri kubera muri Kivu y’Amajyarugu yakurikiwe n’igabanuka ry’urujya n’uruza ku muhanda wa Bukavu-Goma.

Ubusanzwe Kivu y’Amajyaruguru isanzwe ikungahaye ku musaruro w’ibiribwa, ikaba n’ikigega kigaburira intara ziyikikije.

Intambara iri guhuza M23 n’ubutegetsi bwa Kongo Kinshasa, ikaba ikomeje guteza inzara mu duce dukikije intara y’amajyarugu, kubera ifungwa ry’imihanda ihuza Kivu y’amajyaruguru n’izindi ntara.

Ku wa 18 Gashyantare ubwo umucuruzi w’imyaka [Wakengo Itete], aganira na RFI yavuze ko nta rujya n’uruza rw’ibicuruzwa mu mujyi wa Bukavu bituruka muri Kivu y’amajyarugu, yongeraho ko mu bubiko asigaranye imifuka itanu gusa ya soya n’ibishyimbo kandi ibiciro by’ibiribwa ku masoko biri kuzamuka cyane umunsi ku wundi.

“Mbere y’uko amakimbirane atangira, naguze imifuka 50 y’ibishyimbo ku madolari 60, na soya ku madolari 70. Kugeza ubu ni $90 kugeza 100 $.

Umufuka w’imyumbati wagurishijwaga amadorari 30, uyu munsi ararenga amadorari 50! Byongeye kandi, imyumbati iragoye kuyibona muri iyi minsi. Twatekereje kurangura mu Rwanda, ariko kohereza ibishyimbo mu mahanga ku bacuruzi bato byabaye forode mu baturanyi bacu’’.

Abaturage n’abacuruzi bakaba barira ayo kwarika bitewe ni uko babona inzara ishobora kwibasira mu gihe nta gikozwe.

Umwe mu bagize Sosiyete Sivili mu mujyi wa Bukavu Christian Baguma, we abona igikenewe ari ivugururwa ry’imihanda igana ahakorerwa ubuhinzi.

“Birahagije gusa kuvugurura imihanda igana ahakorerwa ubuhinzi, nko kwerekeza Mwenga, Kalehe, ikibaya cy’umugezi wa Ruzizi, umuhanda wa Mulume-Munene hamwe no guha umutekano teritwari n’imidugudu bifite umutekano muke’’.

Ibyo bishobora gukumira ibura ry’ibiryo muri Bukavu. Dufite ubutaka buhingwa hano ariko tubuze ishyaka ryo guhanga udushya.

Umujyi wa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo muri DR.Congo ihana imbibi n’Akarere ka Rusizi, gusa urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ku mipaka ihuza ibihugu byombi rwaragabanutse, kuva ibihugu byombi byatangira gushyamirana.

 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06