Iran yashimangiye ko ibitero bya Amerika kuri Syria na Iraq ari amakosa akomeye

Feb 4, 2024 - 02:51
 0
Iran yashimangiye ko ibitero bya Amerika kuri Syria na Iraq ari amakosa akomeye

Iran yashimangiye ko ibitero bya Amerika kuri Syria na Iraq ari amakosa akomeye

Feb 4, 2024 - 02:51

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Hossein Amir-Abdollahian, yashimangiye ko ibitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye kugaba kuri Iraq na Syria zigamije kwihorera ku gihugu cye, ari amakosa akomeye iki gihugu kiri gukora.

Minisitiri Hossein Amir-Abdollahian atangaje ibi nyuma y’iminsi mike Amerika itangiye kugaba ibitero kuri Iraq na Syria. Ivuga ko bigamije kwihorera kuri Iran, ishinja kugira uruhare mu gitero cyagabwe ku ngabo zayo muri Jordanie, hagapfa abasirikare batatu.

Amerika ivuga ko iki gitero cyagabwe n’umutwe wa ’Islamic Resisitance’ ivuga ko ufashwa na Leta ya Iran.

Minisitiri Hossein Amir-Abdollahian, yavuze ko ibi bitero bya Amerika ntacyo bizageraho uretse gukomeza guteza umutekano muke mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ati “Ni amakosa akomeye. Ntacyo bizageraho uretse kungera ubukana bw’ibibazo by’umutekano muke mu Karere.”

Kugeza ubu muri Iraq na Syria, Amerika imaze kurasa mu duce turenga 85, ni ibitero byaguyemo abasivile 16.

Amerika iracyatsimbaraye ku mugambi wo guhorera abasirikare bayo batatu biciwe muri Jordanie
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268