Ishema ku Rwanda: Pariki ya Nyandungu yatsindiye igihembo mpuzamahanga kubera ubudasa bwayo

Jul 28, 2025 - 03:26
 0
Ishema ku Rwanda: Pariki ya Nyandungu yatsindiye igihembo mpuzamahanga kubera ubudasa bwayo

Ishema ku Rwanda: Pariki ya Nyandungu yatsindiye igihembo mpuzamahanga kubera ubudasa bwayo

Jul 28, 2025 - 03:26

Pariki ya Nyandungu yahawe igihembo mpuzamahanga cya ‘Star Wetland Centre Award for Biodiversity’ gihabwa ahantu nyaburanga higisha ibyiza byo kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Iki gihembo cyatanzwe ku wa 27 Nyakanga 2025, mu nama mpuzamahanga yo kubungabunga ibishanga iri kubera muri Victoria Falls muri Zimbabwe kuva ku wa 23 Nyakanga.

Iki gihembo cyatanzwe binyuze mu mushinga ‘Wetland Link International’ uhuza ibihugu bifite intego yo gutunganya neza ibishanga kugira ngo bibe ahantu heza hafasha urusobe rw’ibinyabuzima gukomeza kubaho.

Ni ibihembo byatangiye gutangwa mu Ugushyingo 2022 mu nama mpuzamahanga ya 14 yo kubungabunga ibishanga yabereye i Geneva mu Busuwisi. Icyo gihe, Umujyi wa Kigali wahawe ishimwe rigenerwa imijyi yafashe ingamba zikomeye zo kubungabunga ibishanga.

Kuri Pariki ya Nyandungu by’umwihariko, Star Wetland Centre isobanura ko hari ahantu heza, hagezweho, hagerwa na buri wese, kandi hitaweho kugira ngo abantu bajye bajye kuhishimira no kuharuhukira, baryoherwe n’ubwiza bw’ibyaremwe.

Akanama nkemurampaka k’uyu muryango kahaye iyi Pariki “inyenyeri yuzuye” nk’ikimenyetso cy’uko ari kimwe mu byanya by’agahebuzo, kayiha n’inyenyeri mu cyiciro gihuza abantu n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Pariki ya Nyandungu yafunguwe ku mugaragaro muri Nyakanga 2022, nyuma y’imyaka itandatu igishanga iherereyemo gitunganywa. Ifite ubuso bwa hegitari 121 zirimo hegitari 70 z’igishanga na hegitari 50 z’ishyamba. Ibamo ibimera by’amoko arenga 60 n’inyoni z’amoko arenga 100.

Iyi Pariki igizwe n’ibice bitandukanye birimo icy’ibimera byifashishwa mu buvuzi, ubusitani bwitwa ‘Pope’s Garden’, ibyuzi bitanu byororerwamo amafi, ibyuzi bitatu byo kogeramo, ahatangirwa amakuru, resitora igezweho ndetse n’inzira y’ibilometero 10 inyuramo abanyamaguru n’amagare.

Umuyobozi wa Pariki ya Nyandungu, Kambogo Ildephonse, aherutse gusobanura ko abayisura bagenda biyongera umwaka ku wundi, kuko bavuye ku 48.813 mu 2022 bagera ku 67.222 mu 2023, bagera ku 76.754 mu 2024.

Yagize ati “Abaturage bo mu Rwanda bagize 70% by’abasura iyi Pariki. Abanyamahanga batuye mu Rwanda ni 20%, na ho ba mukerarugendo baturuka mu bindi bihugu mu 10%.”

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kongera ubuso bw’iyi Pariki ho hegitari 43. Ni umushinga uzajyana no gutunganya ibindi bishanga bine birimo icya Nyabugogo. Gikondo, Kibumba na Rugenge, ku buryo bizaba ahantu heza ho kuruhukira.

Yanditswe na Henriette UWAMAHIRWE