Itangazo ryihutirwa ku Abayisilamu bose n'abanyarwanda rijyanye n'igisibo

Feb 17, 2026 - 21:06
 2
Itangazo ryihutirwa ku Abayisilamu bose n'abanyarwanda rijyanye n'igisibo

Itangazo ryihutirwa ku Abayisilamu bose n'abanyarwanda rijyanye n'igisibo

Feb 17, 2026 - 21:06

Nonaha hasohowe itangazo rigenewe abayisilamu bose ndetse n'abanyarwanda bose rifitanye isano n'igisibo.

Ni itangazo ryashyizweho umukono na Mufti w'u Rwanda Sheikh SINDAYIGAYA Musa aho muri iri tangazo ubuyobozi bukuru bwa Rwanda Muslim Community(RMC) bumenyesha Abayisilamu n'abanyarwanda muri Rusange amakuru ajyanye n'igisibo.

Rwanda Muslim Community inejejwe no kumenyesha Buri muyisilamu n'abanyarwanda ko Igisibo cy'ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan kizatangira Kuwa Gatatu,Ejo kuwa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026.

Nanone, ubuyobozi bukuru bwa Rwanda Muslim Community bwaboneyeho umwanya wo kwifuriza Abayisilamu bose kuzagira Igisibo Cyiza Cyuje Imigisha.

Mu gusoza bati, Ramadhan Mubaraka!