Lusaka: Hagiye guteranira inama yo kunoza ubutumwa bwa SADC muri DRC na Mozambique
Lusaka: Hagiye guteranira inama yo kunoza ubutumwa bwa SADC muri DRC na Mozambique
Kuri uyu wa Gatandatu utaha, amaso n’amatwi mu Muryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC) bizaba bihanzwe ku murwa mukuru wa Zambia, Lusaka, ahazaba hateraniye inama yo kongera gusuzuma ibikorwa byo kubungabunga amahoro by’uyu muryango muri iki gihe.
Iyi nama izayoborwa na Perezida Hakainde Hichilema, Perezida wa Repubulika ya Zambia mu nshingano ze nk’umuyobozi w’Urugaga rw’ubufatanye bwa SADC kuri Politiki, Ubwirinzi n’Umutekano. Uru rugaga rwa SADC ni ikigo cya SADC gishinzwe guteza imbere amahoro n’umutekano mu karere.
SAMIM, ubutumwa bwa SADC muri Mozambique, bugomba gusozwa muri Nyakanga mu gihe mu Kuboza hatangijwe ubutumwa bwa SAMIDRC (SADC Mission in the Democratic Republic of Congo).
Itangazo rya SADC rivuga ko, "izakora Inama idasanzwe izahuriramo Ibihugu bitanga ingabo (TCCs) muri SAMIDRC, Ibihugu bitanga abakozi muri SAMIM" kimwe na DR Congo na Mozambique ku itariki ya 23 Werurwe.
Ku murongo w’ibyigwa ni ikibazo cy’umutekano mu bihugu 16 bigize SADC “hibandwa ku kibazo kiri mu burasirazuba bwa DRC na Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique”. Iyi nama igomba kwakira amakuru agezweho ku butumwa bwa SAMIDRC na SAMIM bwoherejwe “mu rwego rwo gufasha guverinoma ya DRC n’iya Mozambique kugarura amahoro, umutekano n’ituze mu rwego rwo guharura inzira y’iterambere rirambye”.
Abanyamuryango batatu ba SADC - Malawi, Afurika y’Epfo na Tanzania – ni bo bohereje ingabo muri SAMIDRC hamwe na SAMIM yenda kurangira ifite abakozi n’ibikoresho byavuye mu bihugu 10 bya SADC. Ni Angola, Botswana, DRC, Lesotho, Malawi, Namibia, Afurika y’Epfo, Tanzania, Zambia na Zimbabwe.
Kugeza ubu SAMIDRC ifite manda y’amezi 12, nk’uko guverinoma ya Afurika y’Epfo ibivuga, izarangira ku itariki ya 15 Ukuboza.
Usibye kwemeza abasirikare 2 900 ba Afrika y’Epfo, nta makuru yatanzwe na SADC ku mubare w’abasirikare ba Malawi na Tanzania. Afurika y’Epfo kohereza ingabo bizayitwara “miliyari zisaga ebyiri z’ama Rand”.
Muri Mutarama SADC yatangaje ko kubaho kwa SAMIDRC byerekanaga ko SADC yiyemeje gushyigikira ingufu za DRC mu kugera ku mahoro n’ituze birambye.







