Itangazo ryihutirwa rigenewe abafite aho bahuriye n'imikino y'amahirwe
Itangazo ryihutirwa rigenewe abafite aho bahuriye n'imikino y'amahirwe
Itangazo ryihutirwa rigendanye no guhagarika ibikorwa bya Inzozi Lotto mu Rwanda
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko uruhushya rwari rwahawe Inzozi Lotto (Carousel Ltd) rwo gukoresha Tombola y'lgihugu rwahagaritswe kubera kutubahiriza inshingano zikubiye mu masezerano hamwe n'amategeko n'amabwiriza agenga imikino y'amahirwe.
RDB yabitangaje ibinyujije mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 2 Nzeri 2025, aho yagize iti “Guhera ubu, Inzozi Lotto ntiyemerewe gukoresha Tombola y'lgihugu mu Rwanda."







