'Iwacu Muzika Festival' Yagarutse! Byinshi wamenya kuri iyi Festival itegerejwe na benshi
'Iwacu Muzika Festival' Yagarutse! Byinshi wamenya kuri iyi Festival itegerejwe na benshi
Ku nshuro ya gatandatu ibitaramo bya ‘Iwacu Muzika Festival’ bigiye kongera kuba, ariko by’umwihariko bikaba inshuro ya gatatu bigiye kuba biterwa inkunga na MTN Rwanda nk’umuterankunga mukuru wasinyanye na EAP ibitegura amasezerano y’imyaka itanu.
Ni ibitaramo byitezwe ko bizitabirwa n’abahazi barimo King James na Riderman basanzwe bamenyerewe mu bikorwa nk’ibi ndetse na barumuna babo babyitabiriye bwa mbere.
Mu bitabiriye ibi bitaramo bwa mbere harimo Kevin Kade, Juno Kizigenza, Nel Ngabo, Ariel Wayz na Kivumbi King.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Riderman yavuze ko ibi bitaramo bizababera umwanya mwiza wo kwizihiza imyaka 20 bamaze mu muziki we na King James.
Ati “Ndishimye kuba ndi mu bagiye kongera gutarama muri ibi bitaramo […] natwe umwaka utaha tuzaba twizihiza imyaka 20 mu muziki na King James, dufite ibihangano byinshi byo gusangiza abafana, twishimana n’abafana bacu twabanye muri uru rugendo.”
King James we wanahise ateguza igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, yavuze ko ibi bitaramo bizamubera umwanya mwiza wo kuyizihizanya n’abakunzi b’umuziki batazabasha kwitabira igitaramo cye kinini cy’i Kigali n’ibizenguruka Isi ari gutegura.
Ati “Ndufuza kwizihiza imyaka 20 maze mu muziki, bizaba inzira nziza ku giti cyanjye kuko nifuza ko igitaramo kinini nzagikorera i Kigali, bizamfasha kwizihizanya n’abakunzi banjye batazabasha kuhagera cyangwa kwitabira ibizenguruka Isi ndi gutegura.”
Ariel Wayz uri muri ibi bitaramo ari umukobwa umwe, ahamya ko nubwo yakwifuje ko hitabira n’abandi benshi ariko yiteguye kubaserukira neza.
Ati “Ni iby’agaciro kuba ndi hano ndi umukobwa umwe, gusa nubwo umuntu abishima byakabaye byiza tubonye n’abandi ntabe ari njye gusa. Icyakora ku rundi ruhande ibi bitaramo bizamfasha gukomeza kwamamaza album yanjye.”
Kivumbi King we yahamije ko ku bwe yiteguye ibi bitaramo kandi afite icyizere cyo kwitwara neza.
Ati “Duhora twiteguye, icyizere cyacu kiri hejuru abantu batwitegure.”
Juno Kizigenza uzaba yizihiza imyaka itanu amaze mu muziki yavuze ko ibi bitaramo bizamufasha guhura n’abantu be bo mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Ati “Sinjye uzarota bibaye, hari ahantu henshi tuzataramira nzaba ngeze bwa mbere, bizaba ari ibyishimo gutaramana n’abantu banjye twizihizanya imyaka itanu.”
Kevin Kade wari wajyanye agashya ko kugenda mu modoka yanditseho amazina ye ahabereye ikiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko afite ibindi byinshi ateganya kwereka abakunzi be.
Ati “Ubushize ibi bitaramo nabyitabiriye muri Covid-19 turi muri #Gumamurugo bibera kuri televiziyo y’u Rwanda, kuri iyi nshuro rero ngiye guhura n’abantu banjye tuzishimana.”
Kimwe n’abandi bitabiriye ibi bitaramo ku nshuro ye ya mbere, Nel Ngabo nawe yashimiye abamuhisemo, abizeza kuzatanga ibyishimo ku bakunzi be.
Ati “Njye ni iby’agaciro kuba ngiye kuzengurukana n’ibi bitaramo Igihugu cyose, mfite indirimbo nyinshi wasangaga ntaramira muri Kigali cyangwa hafi yaho, ariko iyi nshuro ni ukuzenguruka hose, sinjye uzarota hageze.”
Ibi bitaramo bizatangirira i Musanze ku wa 5 Nyakanga 2025, bikomereze i Gicumbi ku wa 12 Nyakanga 2025, ku wa 19 Nyakanga 2025 bikazakomereza mu Karere ka Nyagatare.
Ku wa 26 Nyakanga 2025 ibi bitaramo bizabera i Ngoma, ku wa 2 Kanama 2025 bibere i Huye, i Rusizi bihagere ku wa 9 Kanama 2025 naho ku wa 16 Kanama 2025 bibere i Rubavu.
REBA VIDEO:





