Jason Derulo yatangaje ko yazinutswe burundu gukorana n'igitsina gore
Jason Derulo yatangaje ko yazinutswe burundu gukorana n'igitsina gore
Umuhanzi Jason Derulo yatangaje ko yafashe umwanzuro wo kutazongera gukorana bya hafi n'igitsina gore muri rusange, nyuma y'imanza bamunyujijemo mu minsi yashize.
Ibi yabitangaje nyuma y'uko mu 2024 umuhanzikazi 'Emaza Dilan' yafashaga byarangiye atanze ikirego mu rukiko amushinja kumukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo no kumusaba ko baryama kugira ngo amufashe kugeza umuziki we kure.
Icyakora muri Mata 2024, urukiko rwatesheje agaciro ikirego cy'uyu muhanzikazi ariko ntiyacika intege ajya kujurira gusa mu Ugushyingo 2024 urukiko rwongera kumutera utwatsi.
Ubwo Jason Derulo yari mu kiganiro 'In Depth', yavuze ko asigaye yirinda kuba yasigarana n'umukobwa bonyine mu cyumba.
Yakomeje avuga ko nubwo urukiko rwatesheje agaciro ikirego, ariko byamutwaye miliyoni nyinshi, atakaza ibiraka, umubano yari afitanye n'abantu bamwe na bamwe urangirika ndetse byangiza n'isura ye.
Jason Derulo ni umuhanzi w’Umunyamerika uririmba, akandika indirimbo kandi anabyina, yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2009 kubera indirimbo ye ya mbere yiswe: “Whatcha Say.” Azwi ku njyana ya Pop na R&B, ku buryo abyina ku rubyiniro, ndetse no gukurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane TikTok.
Kugeza ubu, yamaze kugurisha indirimbo zirenga miliyoni 250 z’amasingle ku isi hose.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







