Justin Bieber n’umugore we bagiye kwibaruka
Justin Bieber n’umugore we bagiye kwibaruka
Hailey Bieber atwite umwana we wa mbere na Justin Bieber. Aba bombi nibo bitangarije ko bagiye kwibaruka imfura yabo. Ntabwo igitsina cy’umwana wabo baragitangaza.
Hailey usanzwe yerekana imideli, yatangiye kubana na Justin Bieber mu 2018, nyuma y’uko uyu muhanzi yari amaze igihe anyura mu bihe byaranzwe no gukoresha ibiyobyabwenge, ibintu byanagize ingaruka zikomeye ku mwuga we w’ubuhanzi.





